Lydia Jazmine yateye utwatsi iby’uko ibiyobyabwenge byamuteye ihungabana
Imyidagaduro Mu Mahanga

Lydia Jazmine yateye utwatsi iby’uko ibiyobyabwenge byamuteye ihungabana

MUTETERAZINA SHIFAH

March 31, 2026

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Lydia Jazmine yatangaje ko yigeze kugera mu bihe bikomeye by’ihungabana atera utwatsi amakuru yavugaga ko yayitewe n’ibiyobyabwenge asobanura uko byamugendekeye.

Uyu muhanzikazi uherutse mu Rwanda yagaragaje uko yarwanye urugamba yanyuzemo mu bihe byashize, byahungabanyije ubuzima bwo mu mutwe bwe. Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri  televiziyo zikorera muri Uganda, Jazmine yasobanuye ko ibibazo bye byo mu mutwe bitari bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko byavuzweho na benshi.

Yagize ati: “Ni byo nagize ihungabana. Ubwa mbere ni igihe natandukanaga n’uwari umujyanama wanjye, icyo gihe cyari gikomeye cyane kuri njye. Nanone hari ikindi gihe nagize ibibazo mu muryango nabyo ntibyari binyoroheye, ntabwo ari ibiyobyabwenge.”

Lydia Jazmine mu ntangiriro z’urugendo rwe rw’umuziki yakoranye na Geoffrey Kayemba Ssolo uzwi nka Bushington wamufashije kumenyekana, ariko baza gutandukana mu myaka ya 2019 na 2020 bitewe n’ibibazo byo kutumvikana mu micungire, ibintu byagize ingaruka zikomeye kuri we kugeza aho bimutera ibibazo byo mu mutwe.

Uyu muhanzikazi avuga ko ibyo bihe byari bikomeye cyane, anagaragaza ko byagize ingaruka zikomeye ku marangamutima ye, nubwo yageragezaga gukomeza kwihangana. Ibyo yatangaje bigaragaza ko abahanzi bahura n’igitutu gikomeye ndetse bamwe bakaba bakwiyahura kubera kunanirwa guhuza ubuzima bwabo bw’ubwamamare n’ubuzima bugoye.

Lyida Djazmine aherutse i Kigali tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo yari aje muri gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Bwiza yitwa ‘True Love’ yanasohotse kuri alubumu ye nshya yise ‘’The one and only’ no kumenyekanisha iyo alubumu.

Uwo muhanzi azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Njagala, Sure yafatanyije na Jose Chameleone, I Miss You, True Love yafatanyije na Bwiza n’izindi nyinshi.

Lydia Djazimine yahakanye ko ihungabana yaritewe n’ibiyobyabwenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA