Lydia Nsekera yagizwe Minisitiri  w’Urubyiruko, Siporo n’umuco mu Burundi
Siporo

Lydia Nsekera yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’umuco mu Burundi

SHEMA IVAN

August 6, 2025

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagize Lydia Nsekera Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’umuco asimbuye Abayeho Gervais wari kuri uwo mwanya kuva muri Ukwakira 2023.

Nsekera yahawe inshingano nshya ku wa 5 Kanama 2025 muri Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Nestor Ntahontuye muri manda y’imyaka itanu.

Nsekera n’umwe bagore bafite izina rikomeye muri Siporo y’u Burundi aho yayoboye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu guhera mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2013.

Muri Kamena 2012 yabaye umugore wa mbere ku Isi winjiye muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Nsekera yari asazwe ari Perezida wa Komite Olempike y’u Burundi, yabaye n’Umuyobozi muri Komite mpuzamahanga ya Olempike mu bagore.

Lydia Nsekera yagizwe Minisitiri wa w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco mu Burundi

TANGA IGITECYEREZO

  • Mugabo
    August 6, 2025 at 8:27 pm Musubize

    Am happy to see her on that post she reserves the post

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA