Nkusi Lynda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akanamenyekana cyane mu myidagaduro y’u Rwanda nka Lynda Priya yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we aherutse kugaragariza inshuti ze.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uwo mukobwa wamenyekanye cyane muri Filime nyarwanda zitandukanye yagaragarije abamukurikira ko anyuzwe n’intambwe yatewe mu mubano we n’umukunzi we.
Yanditse ati: “Nifuza ko umunsi umwe wazaba njye maze ukamenya urwo ngukunda, nkwitaho kandi nanagukumbura. Urukundo ngukunda sinabasha kurusobanura kuko ngutekereza buri munsi nyuma y’uriya munsi nakuboneyeho bwa mbere muri Werurwe.”
Lynda Priya yakomeje agaragaza ko uwo munsi bahuriyeho bwa mbere ari wo wabaye intandaro y’urukundo yakunze uwo musore rwagiye rushora imizi uko iminsi yagiye ishira ndetse ko adateze guhagarika kumukunda.
Nubwo Lynda amafoto n’amashusho agaragaza ibyo biriro yambikiwemo impeta yagaragaje kuri uyu wa 11 Ukwakira 2025, amakuru avuga ko yayambitswe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, mu birori byabereye mu Karere ka Rwamagana.
Bivugwa ko aba bombi bamenyanye mu 2023, nyuma y’uko Lynda yari amaze gutandukana n’umunyarwenya uzwi nka Zaba Missed Call bari bamaze igihe bakundana ndetse bakinanaga Filime banyuzaga ku muyoboro wa YouTube.
Amakuru avuga ko Lyna na Irenge Christian bemeranyije kubana nyuma y’umwaka umwe n’igice bamaze bakundana kandi bakaba bateganya gukora ubukwe mu mwaka wa 2026.
Ubusanzwe Lynda Priya yitwa Nkusi Lynda akaba yaritabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2021 na 2022 gusa yavuzwe cyane nyuma yo kwikura mu irushanwa ririmbanyije.