Nkusi Lynda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akanamenyekana cyane mu myidagaduro y’u Rwanda nka Lynda Priya yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Irenge Christian, agaragaza ko bategereje igihe kirekire uwo munsi.
Aba bombi batangaje itariki nyuma y’igihe gito uyu musore yambitse uyu mukobwa impeta imusaba ko yazamubere umugore mu birori byabaye tariki 10 Ukwakira 2025 biza gukurikirwa n’umuhango wo gufata irembo wabaye tariki 27 Ukwakira 2025.
Akoresheje imbuga nkoranyambaga ze Lynda Priya yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umukunzi we ayiherekeresha amagambo agaragaraza ko bari bategereje igihe kirekire.
Yanditse ati : “Tugiye gushyingiranwa, 08 Gashyantare 2026, twabayeho ubuzima bwacu bwose tubitegereje none igihe kiregereje. Mubike iyo tariki, umukwe n’umugeni b’umwaka 2026 barabatumiye.”
Bivugwa ko aba bombi bamenyanye mu 2023, nyuma y’uko Lynda yari amaze gutandukana n’umunyarwenya uzwi nka Zaba Missed Call bari bamaze igihe bakundana ndetse bakinanaga Filime banyuzaga ku muyoboro wa YouTube.
Ubusanzwe Lynda Priya yitwa Nkusi Lynda akaba yaritabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2021 na 2022 gusa yavuzwe cyane nyuma yo kwikura muri iryo rushanwa ubwo ryari ririmbanyije.
