Umuhanzi w’umunyabigwi muri Tanzania Ahmed Mohamed Kakoyi uzwi nka Mad Ice yahishuye ko yamaze imyaka myinshi akunda urukundo rw’ibanga umuhanzi Cindy Sanyu n’ubwo uwo muhanzikazi we yari azi ko ari ubushuti busanzwe.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Mega FM ikorera i Arusha avuga ko yamaze imyaka myinshi arwana n’urukundo rw’ibanga yakunze umuhanzikazi Cinderella Sanyu ashingiye ku myitwarire yamurangaga.
Yagize ati: “Namaze igihe kinini nkunda Cindy Sanyu mu ibanga, Sinitaye ku kureba ngo ni icyamamare, igihe cyose ufite ubumuntu kandi uri umuntu w’inyangamugayo, nsanga nagukunze.
Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ni we nakunze urukundo rw’ukuri, narebaga uko yitwara icyo gihe byankoraga ku mutima, nkumva biranyuze.”
Icyakora Mad Ice avuga ko nubwo yamukundaga urukundo rwihariye Sanyu we yabifataga nk’ubushuti busanzwe kuko bari basanzwe ari inshuti bakunda gutera urwenya akanatera ubuse ku bijyanye n’urushako rwe.
Yagize ati: “Twari inshuti dukunda gutebya ku buryo atari gukeka ko mukunda urwihariye, nakundaga kumubaza nti ‘kuki washakanye n’umuzungu?’ kuko icyo gihe yakundanaga n’Umutaliyani, tukabiseka ntagire n’icyo abyumvamo.”
Yongeyeho ati: “Navuga ko ari we cyamamare nakunze by’ukuri muri kiriya gihe ariko ndwana nabyo hiyongeraho ko uko umuntu agenda akura byose bishira.”
Cindy Sanyu, ni umuhanzi w’icyamamare wo muri Uganda uri mu bagize itsinda rya Blu3 ryabiciye mu myaka ya za 2000 rigakundwa cyane muri Afurika y’i Burasirazuba.
Mad Ice na we ari mu bahanzi b’abanyabigwi usigaye akorera umuziki muri Finland aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Baby Gal”, “Wange”, “Malaika” na “Mapenzi Sumu”zose zikunzwe.
