Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yatangaje ko yaseshe Guverinoma ye nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi iyobowe n’urubyiruko, ruzwi nka “Gen Z”, yamagana ikibazo kimaze igihe kirekire cyo kubura amazi n’amashanyarazi.
Mu ijambo ryanyujijwe kuri televiziyo ku wa Mberet ariki ya 29 Nzeri 2025, Perezida Rajoelina yabanje gusaba imbabazi abaturage.
Yagize ati: “Turabyemera kandi turasaba imbabazi niba hari abagize Guverinoma batubahirije inshingano bahawe.”
Imyigaragambyo yatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize, i Antananarivo, Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, yitabirwa n’ibihumbi by’abiganjemo urubyiruko bari bafite ubutumwa bugaragaza agahinda kabo.
Intero yiganje mu myigaragambyo yagiraga iti: “Turashaka kubaho, ntitudushaka kubara ubukeye gusa…”
Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko iyo myigaragambyo imaze gukwira mu yindi mijyi umunani ya Madagascar.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryamaganye icyo ryise ikoreshwa ry’imbaraga z’umurengera” zakoreshejwe na Polisi mu guhosha imyigaragambyo.
Ryavuze ko abantu 22 bamaze kugwa muri iyo myigaragamyo naho 100 bakahakomerekera.
Gusa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Madagascar yahakanye ayo makuru, ivuga ko ashingiye ku “bihuha n’amakuru atari yo.”
Hakajijwe ingamba z’umutekano
Nyuma y’aho urwo rugomo n’imidugararo byadutse mu gihugu haganjemo ubusahuzi bw’ibintu bitandukanye bikorwa n’urwo rubyiruko, hashyizweho gahunda y’umukwabu kuva nimugoroba kugeza mu gitondo mu murwa mukuru.
Polisi yakoresheje amasasu y’imbunda atica mu gutatanya imbaga y’ibigaragambyaga, aho bamwe muri bo ko bakubiswe ndetse abandi bagatabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku mpunzi n’uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, yavuze ko “yakubiswe n’inkuba” ubwo yabonaga uburyo inzego z’umutekano zakoreye urugomo abigarambyaga, harimo gukubita no gukoresha amasasu nyayo.
Yasabye inzego z’umutekano “kureka gukoresha imbaraga zidakenewe kandi zirengeje urugero, no guhita barekura abigaragambyaga bose bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Nk’uko Loni ibivuga, abapfuye barimo abigaragambyaga ndetse n’abaturage basanzwe bicishwe n’inzego z’umutekano, ariko hakaba n’abandi bishwe n’urugomo no kwigarurira iby’abandi byakozwe n’abantu ku giti cyabo n’amatsinda atari afite aho ahuriya n’abigaragambya.