Madagascar: Inzego z’umutekano zarashe abigaragambya nyuma yo gusuzugura Perezida
Mu Mahanga

Madagascar: Inzego z’umutekano zarashe abigaragambya nyuma yo gusuzugura Perezida

KAMALIZA AGNES

October 10, 2025

Inzego z’umutekano za Madagascar zarashe ibyuka biryana mu maso n’amasasu ya pulasitiki mu rubyiruko rwiyise Gen-Z rwanze kwitabira ibiganiro byari byatumijwe na Perezida, Andry Rajoelina ahubwo rugakomeza imyigaragambyo yo kumwamagana.

Nibura ababarirwa mu 1 000 bigaragambyaga ku 09 Ukwakira bari mu murwa mukuru Antananarivo bahanganye n’inzego z’umutekano nyuma yuko aba Gen-z basuzuguye ibiganiro bya Rajoelina byo ku wa 8 Ukwakira byari bigamije gushakira ibisubizo ibibazo byugarije igihugu.

Aba Gen-z bavuze ko badashobora kuganira na Leta ibahohotera, ibakandamiza ahubwo basaba Perezida kuva ku butegetsi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko inzego z’umutekano zateye abigaragambya, zikoresheje imodoka z’intambara ndetse benshi muri bo bakaba barafashwe.

Iyo myigaragambyo ya Gen-Z yadutse ku wa 25 Nzeri isembuwe no kubura umuriro n’amazi byari bikomeje gufata indi ntera mu gihugu, ndetse iza kwaguka abaturage batangira kwamagana ruswa, ubushomeri bukabije n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru Perezida Andry Rajoelina yavuze ko mu gihe ibibazo by’imvururu n’ibindi by’ingenzi biri mu gihugu bitazakemuka mu gihe cy’umwaka umwe azegura.

Yongeyeho ko imishinga iri gukorwa izatuma ibibazo by’umuriro w’amashanyarazi bikemuka kuko bizongera Megawati 265 kandi ko ibibazo byugarije igihugu bizakemuka binyuze mu biganiro no mu bikorwa, atari mu myigaragambyo.

Mu cyumweru gishize, Rajoelina yasheshe Guverinoma ndetse ashyiraho Minisitiri w’Ingabo n’uw’Intebe bashya nubwo urwo rubyiruko rwavuze ko rutazareka kwigaragambya.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byavuze ko ubuzima mu murwa mukuru bukomeje nk’ibisanzwe uretse ibice bimwe na bimwe birimo inzego z’umutekano na bamwe bigaragambya.

Kuva iyi myigaragambyo yatangira imaze kugwamo abantu 22 mu gihe abandi benshi bakomeretse nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Imyigaragambyo y’abiyise Gen-Z irakomeje muri Madagascar

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA