Madagascar: Perezida Rajoelina abona kubahiriza Itegeko Nshinga byakemura ibibazo
Mu Mahanga

Madagascar: Perezida Rajoelina abona kubahiriza Itegeko Nshinga byakemura ibibazo

NYIRANEZA JUDITH

October 14, 2025

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yagejeje ijambo ku banyagihugu avuga ko kugira ngo ibibazo byugarije icyo kihugu bikemuke hakwiye kubahirizwa Itegeko Nshinga.

Uwo Mukuru w’Igihugu, arwanywa n’abaturage bakoze myigaragambyo nyuma yo kubura amazi n’amashanyarazi ndetse n’ingabo zacitsemo ibice, akaba yemeza ko hari inzira imwe rukumbi yo gukemura iki kibazo gikomeye muri Madagascar, ari yo kubahiriza Itegeko Nshinga.”

Ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025, Andry Rajoelina bashatse kumuhirika ku butegetsi, gusa nta makuru yigeze atanga ku bijyanye n’aho aherereye.

Amaherezo Andry Rajoelina yavuganye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 13 Ukwakira, ubutumwa bwe bwohererejwe bagenzi be, cyane cyane abinyujije ku rubuga rwa Facebook rwa perezidansi.

Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI muri Antananarivo, Sarah Tétaud, avuga ko bitandukanye n’amatangazo, ubutumwa bwa perezida ntabwo bwatangajwe kuri televiziyo y’igihugu.

Perezida wa Madagascar ntiyatangaje ko yeguye. Ku mugoroba wo ku wa Mbere, yagize ati: “Hariho inzira imwe rukumbi yo gukemura ibyo bibazo: kubahiriza Itegeko Nshinga ririho ubu.

Yasobanuye ko bidakozwe, ubukene buzarushaho kwiyongera.

Yagize ati: “Ibiriho ubu biteye ubwoba abaturage, bahangayikishijwe n’ejo hazaza h’igihugu. Ku giti cyanjye, namye nifuza kwirinda guhangana hagati y’abaturage ba Madagasca, cyane cyane hagati yabasirikare.”

Yongeyeho ati: “Twese ibibera mu gihugu biratureba. Ndabasabye mwese, nta kurobanura: gutuza kandi ikiruta byose, ni ugushyira imbere gukunda igihugu cyawe n’umitima wawe.”

Rajoelina yakomeje avuga ko ntawushaka ko igihugu gisenywa.

Ati: “Naburiwe ko bazi ko abantu bamwe bagiye kwinjira bakanyica ku ngoro ya Lavoloha. Ni yo mpamvu nahamagaye Abaperezida benshi, abanyamuryango ba SADC. Abaperezida bari hafi yanjye.”

Yakomeje agira ati: “Bamwe bansabye kohereza imitwe y’ingabo zabo hano, nkuko byagenze muri DRC, Etiyopiya, na Mozambike. Ariko naranze. Ni yo mpamvu nahatiwe gushaka ahantu hizewe kugira ngo ndinde ubuzima bwanjye.”

Perezida wa Repubulika ya Madagascar avuga kandi ko ingabo z’abasirikare zashakaga kumuhirika ku butegetsi guhera ku ya 25 Nzeri, umunsi imyigaragambyo yatangiriye, no kugerageza kumwica.

Icyo gihe Andry Rajoelina wari mu Nteko Rusange y’Umuryango w’abibumbye akomeza agira ati: “Ibi ntibyambujije gusubira mu gihugu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko ari ahantu hizewe, nyuma yo kubona integuza yerekana ko abantu bagerageje kumwica ku ngoro ya Leta ya Lavoloha.

Icyakora, yahishe aho aherereye, nk’uko RFI ibitangaza, ku cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira, Andry Rajoelina yashyizwe mu ndege ya gisirikare y’u Bufaransa, babyumvikanyeho na mugenzi we, Emmanuel Macron.

Perezida wa Madagascar yashoboye kugera ku kirwa cya Réunion mbere yo guhaguruka yerekeza ahataramenyekana kugeza ubu, akaba yarajyanye n’umuryango we.

Yavuze ko ari ngombwa ko gahunda yo kubahiriza Itegeko Nshinga no gukomeza inzego zibungabungwa muri Madagascar, kubera ko umutekano w’igihugu n’inyungu z’abaturage biwushingiraho.

Perezida Andry Rajoelina ukomeje kuba mu bibazo no kwamaganwa n’abaturage yanavuze ko Inteko Ishinga Amategeko igomba kuseswa nyuma yo kumenya amakuru ko hari hateganyijwe amatora yo kumweguza.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA