Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, (TI-Rwanda), yitabye Imana kuri uyu wa Kane nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukwakira 2025, atangajwe n’Umuryango TI Rwanda, wavuze ko ubabajwe no gutangaza urupfu rwa Ingabire Marie Immaculée, wihanganisha byimazeyo inshuti n’umuryango ndetse umwifuriza iruhuko ridashira.
Ingabire ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko akaba yaragaragaje umwihariko mu kurengera uburenganzira bw’abagore.
Ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu mwaka wa 2004, ariko yatorewe kuwuyobora mu mwaka wa 2015.
Ingabire Marie Immaculée yabonye izuba mu 1961 avukira i Burundi kuko ari ho umuryango we wari warahungiye.
Yagiye atangaza kenshi ko kuvukira ishyanga no gukurira mu buzima bw’ubuhunzi ari byo bintu byamubabaje cyane kuko byatumye adahabwa uburenganzira yari akwiriye ari nabyo byamuteye ishyaka ryo kumva yanze akarengane ako ari ko kose kuko yakuze agakorerwa.
Mu magambo ye ubwo yagarukaga ku buzima bushaririye bwo gukura witwa impunzi yagize ati: “Gukura witwa impunzi biragatsindwa kuko bituma ubaho ubuzima utishimiye kandi uziko naho uri atari igihugu cyawe, igihe cyose twamaze mu buhunzi nababajwe nuko ntigeze mpabwa amahirwe nk’abandi bana ngo nige ibyo nshaka ahubwo bakampitiramo kuko nitwaga impunzi.”
Ingabire Marie Immaculée yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Burundi akomereza muri Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aza kuhava mu 2001 atahuka mu Rwanda.
Nyakwigendera akaba yari umubyeyi w’abana batanu barimo abe bwite n’abo yafashe akemera kubabera umubyeyi.
Mu mvugo ze yajyaga yumvikana kenshi asaba urubyiruko kubyaza amahirwe rufite umusaruro bagakorera igihugu batitangiriye kuko nibatabikora Imana iba ibareba kandi izabibaryoza.
Ubwo yatahukaga mu mu Rwanda yakoze imirimo itandukanye aho yakoze mu bitangazamakuri nka ORINFOR, Imvaho Nshya, yakoze mu miryango itandukanye nka; Profemmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta.
Inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi haba urubyiruko n’abakuze aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwifurije iruhuko ridashira ndetse banamushimira umurage asize.
Uwiyita Sir. Uracyaryamye ku rubuga rwa ‘X’ yagize ati: “Ruhukira mu mahoro mubyeyi.”
Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie na we yagize ati: “Ijuru ritashye intwari!! Wakoresheje igihe cyawe neza, warakoze kuba wowe no kubera benshi umurengezi n’urugero rushyitse. Ruhukira mu mahoro mubyeyi, udusuhurize izindi ntore usanze.”