Madamu Jeannette Kagame yashimiye FIGO yamuhembeye guteza imbere abagore
Ubuzima

Madamu Jeannette Kagame yashimiye FIGO yamuhembeye guteza imbere abagore

KAMALIZA AGNES

October 6, 2025

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga b’Inzobere bita ku Buzima bw’Abagore, (FIGO) kubwo iguhembo ryamuhaye cya ‘FIGO Distinguished Recognition Award in Women’s Health’ kubera uruhare agira mu guteza imbere ubuzima bw’abagore n’abakobwa.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘X’ kuri uyu wa Mbere, Jeannette Kagame yavuze ko ari iby’agaciro kuba yahawe icyo guhembo, avuga ko binyuze mu Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bayo, byagaragaye ko gufasha abagore n’abakobwa bifasha bikanateza imbere sosiyete.

Yagize ati:”Ndashimira FIGO n’abandi bakora batizigamye kugira ngo ubuzima bw’umugore burusheho kubungwabungwa kandi bugire agaciro.Iki gihembo ngituye abagore n’abakobwa n’urubyiruko badahwema kudutera imbaraga mu rugendo.”

Icyo gihembo akaba yaragiherewe i Cape Town muri Afurika y’Epfo ku mugoroba wo ku wa 05 Ukwakira 2025, mu nama Mpuzamahanga ya 25 ya FIGO, kikaba cyarakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Emmanuel Hategeka.

FIGO yagaragaje ko mu myaka irenga 20 binyuze mu mishinga itandukanye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ubwitange bukomeye mu guteza imbere ubuzima n’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.

Madamu Jeannette Kagame akaba yarashyize imbere uburezi n’ubumenyi bw’abana b’abakobwa binyuze mu mushinga ‘Imbuto Foundation’, gushyigikira uburenganzira bungana hagati y’abahungu n’abakobwa mu mashuri, gushishikariza urubyiruko kuba umusemburo w’ibisubizo ku bibazo by’inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bibugarije ndetse n’ibindi bikorwa bye by’indashyikirwa mu guteza imbere ubuzima bw’abagore n’abakobwa.

FIGO yamushimiye ko ubuyobozi bwe bw’icyerekezo bwagize uruhare rukomeye mu kwigobotora ibibazo, bugaragaza amahirwe n’agaciro k’urubyiruko, ndetse bugahindura uko Isi ibona uruhare rw’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu mu mibereho myiza y’abaturage mu buryo bufatika.

Yagize iti: “Iki gihembo ni ishema rikomeye kandi kirakwiye.”

Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga bita ku Buzima bw’Abagore, (FIGO) rigizwe n’amashyirahamwe 142 yo hirya no hino ku Isi.

Ryaratangiye gutanga ibi bihembo mu 1997, ndetse kuva icyo guhe hakaba hamaze guhembwa   abagore 178 ku Isi.

Rikaba rishinzwe guteza imbere no kurengera ubuzima bw’abagore ku iIsi hose, binyuze mu bikorwa n’ubushakashatsi bigamije kunoza serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’ababyeyi n’abana, kurwanya imfu z’abagore bapfa babyara n’abana.

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga b’Inzobere bita ku Buzima bw’Abagore, (FIGO) kubera guteza imbere ubuzima bw’abagore

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA