Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kubaka imiryango ihamye
Imibereho

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kubaka imiryango ihamye

MUTETERAZINA SHIFAH

March 21, 2026

Madamu Jeannette Kagame yibukije abagore ko bakwiye gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu bahereye ku kubaka imiryango ihamye.

Ni ubutumwa yagejeje ku bagore barenga 2,000 bitabiriye Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, yabereye i Rusororo ku Intare Conference Arena.

Yagize ati: “Ubunyarwanda buravukanwa ariko cyane cyane buratozwa, aha ni naho dufite inshingano zikomeye nk’ababyeyi bahekeye u Rwanda. Ni gute dutoza abato indangagaciro zindi, tukagira imiryango yubakitse koko kandi tukabuhuza n’iterambere  ryacu na za nshingano zacu.”

Akomeza agaragaza ko nubwo u Rwanda rukomeje gutera imbere no kubaka ibigwi ku ruhando mpuzamahanga hakenewe uruhare rw’umugore mu kudasubira inyuma.

Ati: “Ibi biradusaba kongera gutekereza ku ruhare rwacu nka ba ‘Mutima w’urugo’, mu kubaka umuryango uhamye, kuko iterambere ry’Igihugu ritangirira mu muryango, kandi umugore akaba inkingi ikomeye yubaka kandi ikomeza uwo muryango.”

Madamu Jeannette Kagame akomeza avuga ko bidakwiye ko ababyeyi bahugira mu bintu bitandukanye ngo bibagirwe umubano wabo n’imiryango yabo kuko umuryango ari wo pfundo rya byose.

Ati: “Mu Kinyarwanda tugira umugani mwiza uvuga ngo Uburere buruta ubuvuke, ntabwo twavuga iterambere ry’Igihugu tutavuze umuryango uhamye kuko ari wo shuri twese tubanza kunyuramo kandi tugakomeza kuwutorezwamo.

Yongeyeho ati: “Nubwo umugore atari ushobora byose ariko uruhare rwe nk’umusingi w’umuryango nta kindi twarusimbuza. Ibihe turimo by’iterambere ryihuta muri byose cyane mu ikoranabuhanga bituma hari imiryango igaragara nk’itagifite ubushobozi bwo kubaka n’ubusabane hagati y’abana n’ababyeyi.”

Iyo nama yitabiriwe n’abasaga 2,000 bibumbiye mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi aho igaruka ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umugore, umusingi w’Umuryango’, igaruka ku ruhare rw’abagore mu kubaka umuryango.

Abagore basaga 2,000 bitabiriye inama ya 6 y’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR – Inkotanyi
Abagize Urugaga rw’abagore bibukijwe ko bakwiye kubaka umuryango uhamye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA