Madamu Jeannette Kagame yerekanye umuryango nk’ishingiro ry’iterambere
Imibereho

Madamu Jeannette Kagame yerekanye umuryango nk’ishingiro ry’iterambere

Imvaho Nshya

September 15, 2025

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje umuryango nk’ishingiro ry’iterambere ry’Igihugu giteye imbere. Abinyujije mu nyandiko ndende, yageneye ubutumwa umuryango nyarwanda avuga ko ugomba kwihatira kuba wuzuye kugira ngo u Rwanda rukomeze urugendo rwo gukira ibikomere by’umubiri ndetse n’iby’umutima kandi na rwo rube ruzima.

Agaragaza ko mu gihe cyashize hari ibyagiye biba ariko ko hari icyizere cy’uko bitazagaruka. Avuga ko hariho imyumvire ivuga ko umugore atanga byose kandi agakenera bike, umugabo ukwiye ari utegeka kandi ko ubukwe busobanuye kubyara abana hanyuma urukundo n’ibyishimo bikaza ari nk’impanuka.

Ati: “Mu bukwe, buri kimwe cyose kigomba kuba 50/50. Banza uhitemo kuba wowe ubwawe nyuma ushobora kubona undi mwiza. Niba uwo wahisemo atishimiwe n’abandi, uwo mugenzi wawe akwiriye kuba uwawe?”

Ibiganiro bigizwe n’ibitekerezo bitandukanye kandi bikozwe mu bwisanzure bifasha abashakanye.

Bitewe n’urukundo Madamu Jeannette Kagame agirira urubyiruko, bijyanye no kugira ngo umuryango ubeho neza.

Ati: “Kugira ngo umuryango nyarwanda ubeho neza kandi mu bumwe, igicumbi cy’urubyiruko rwacu, haba mu buzima bwiza n’ishimwe ry’ubuzima, bizahora ari intego yanjye.”

Mu nama aherutse kwitabira yari igamije kuganira ku buzima bw’abashakanye bakiri bato, hagaragayemo ibitekerezo bikwiye kuganirwaho.

Muri iki gihe urugo rugaragazwa nko kuba ahantu habi, aho abashakanye umwe atumva undi n’abana bakabona ukutumvikana hagati y’ababyeyi babo.

Jeannette Kagame avuga ko atemeranywa n’iterambere rifatwa nk’iryatungwa agatoki ariko ngo hari uko abibona.

Ati: “Imiryango yari ishingiye ku ntego rusange. Ubu irimo gusenywa n’uko buri wese yibera ukwe, akagira ibyo atunze, cyangwa agaciro ke biruta ibya mugenzi we. Ubwikunde burimo kuzamuka, kandi urwego rw’umuryango ku Isi rumeze nk’uruhungabanye.”

Mu bihugu byinshi abakuru barasaza mu gihe umubare w’abana barimo kubyara ugenda ugabanuka.

Avuga ko umuntu atateza imbere umubano we n’uwo bashakanye mu gihe umwanya we awuharira imbuga nkoranyambaga aho kugira ngo bagirane ibiganiro nyakuri.

Akomeza agira ati: “Wenda koko, mwe rubyiruko, mufite urugendo rukomeye! ariko ku rundi ruhande, mufite ibikoresho bikomeye cyane byabafasha kubaka no kurinda imibanire yanyu kuko mubayeho mu bihe byorohereza kugira imibanire myiza.”

Madamu Jeanette Kagame agaragaza ko mu bihe byashize abantu baganira n’abo bakundana hakoreshejwe uburyo bw’inyandiko bohererezanyaga bazinyujije mu iposita.

Byatumaga abakundana badahura imbona nkubone. Uburyo bw’ihuzanzira urubyiruko rufite, bifatwa nk’impano idasanzwe rufite.

Ibyo bituma kandi habaho ubwisanzure nyakuri aho umuntu aba ari kumwe n’undi, akumvwa, akitabwaho mu gihe ari mu bwigunge no kwishimirwa mu gihe ari mu byiza.

Ati: “Imibanire irambye itanga ibyiza byinshi ku mutima n’imibereho, bigabanya umutima uhagaze, kwagura inshuti.

Urugo rwiza abantu barushyiramo ibyiza, bakarufata neza kandi bakarufasha kuramba bifashishije intego n’inzozi basangiye. Abana bakurira mu rugo rutekanye, rufite urukundo n’ubwuzu, akenshi baba bafite amahirwe mu myigire yabo y’ubwenge, kwigenga no kubasha kugira imibanire myiza.”

Uburinganire ni ngombwa kuganirwaho n’abashakanye mu rwego rwo gukomeza urushako rwabo. Inshingano ziganiriweho n’impande zombi zigira uruhare mu gukomeza urugo.

Kubaha, gutekereza mbere yo kuvuga no kuba maso mu gihe uvuga, ibyo ngo ni umuco wibagiranye mu gihe guceceka ntacyo bifasha, muri make ni igihano kitarimo ubwenge.

Kuvugira hejuru bigaragaza gushaka gutera ubwoba cyangwa gusuzuguza uwo mwashakanye.

Icyubahiro, kwitanga no gukorera mu rugo bigira ingaruka ku baturanyi, bikubaka imyitwarire myiza y’abaturage no gukomeza ubumwe bw’Igihugu.

Ati: “Mu by’ukuri, gukunda no gukundwa ni ibintu byoroshye ariko ni ishoramari rikomeye cyane, rifite inyungu zikomeye kurusha izindi kugira ngo imiryango yacu ibe ahantu h’ibyishimo bihoraho no kugira imbaraga zo kugumana hamwe, kwita ku bandi no gutemberana mu bihe byose by’ubuzima.”

Icyakoze ngo abamaze kubana bakabona gutandukana kwabo kudashoboka gukemuka, imiryango ikwiye kubafasha kugira ngo bongere bubake bubahanye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA