Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cy’Umuhanzi Davido
Imyidagaduro

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cy’Umuhanzi Davido

KAYITARE JEAN PAUL

December 6, 2025

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cy’Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke, wamenyekanye nka Davido mu muziki cyabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2025.

Yageze kuri BK Arena aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Elodie Shami.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ku mugoroba w’ejo hashize yitabiriye igitaramo cya Davido muri BK Arena, aho yifatanyije n’abantu kugira umwanya waranzwe no kugira ibyishimo biherekejwe n’umuco no kwizihirwa.

Davido uri mu bakomeye mu muziki wa Afurika yakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena, cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru.

Yifashishije urubuga rwe rwa X, yashimiye Madamu Jeannette Kagame witabiriye igitaramo, agaragaza ko kuhaba kwe byagaragaje urukundo.

Akigera ku rubyiniro mu masaha ya Saa tanu z’ijoro, yahereye ku ndirimbo ze zakanyujijeho mu bihe byashize nka ‘Dami Duro n’izindi.

Ni igitaramo kandi umuhanzi Kitoko Bibarwa yaririmbyemo nyuma y’imyaka myinshi adataramira abakunzi be kuko yari mu gihugu cy’u Bwongereza.

Jean D’Amour Kamayirese inshuti magara y’umuhanzi Kitoko, yishimiye uko uyu muhanzi yitwaye ku rubyiniro agaragaza ko azakomeza kumuba hafi mu muziki akora ndetse no mu bitaramo azakomeza gukorera mu Rwanda.

Umuhanzi Davido yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; With you, 10 Kilo, Offa me, Away, Feel, Unavailable n’izindi.

Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe n’igitaramo cya Davido
Umuhanzi Kitoko akigera ku rubyiniro yakiriwe n’abafana benshi bamugaragariza urukundo
Kitoko yishimiye gutaramira Abanyarwanda
Jean D’Amour Kamayirese inshuti magara ya Kitoko Bibarwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA