Madjaliwa Safari ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Bufaransa
Amakuru

Madjaliwa Safari ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Bufaransa

Imvaho Nshya

July 13, 2023

Umunyarwanda witwa Madjaliwa Safari w’imyaka 58 ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye guhatwa ibibazo n’Ubushinjacyaha nyuma y’uko atawe muri yombi i Paris mu Bufaransa mu ntangiriro z’uku kwezi.

Akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho binavugwa ko yagaragaye kuri Bariyeri yabaga ahitwaga “Chez Premier”, mu Majyepfo y’u Rwanda.

Impapuro zisaba kumuta muri yombi zatanzwe ku ya 25 Nyakanga 2017, zigaragaza ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagati y’ukwezi kwa Mata kugeza muri Nyakanga 1994 muri Perefegitura ya Gitarama n’iya Butare by’umwihariko.

Zigaragaza kandi ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Madjaliwa yari umuhinzi ndetse akanabifatanya n’ubucuruzi bwa resitora mu mujyi wa Nyanza, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukaba bushimangira ko ari we wari inyuma y’ubwicanyi bwakorewe muri Segiteri ya Kavumu mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Bamwe mu batangabuhamya bemeza ko bamwiboneye mu gihe cya Jenoside akora ubwicanyi, bavuga ko yari umwe mu bayobozi kandi yagaragaraga imbere cyane mu bikorwa byo gufata Abatutsi b’abasivili no kubwicira kuri bariyeri y’ahitwa “Chez Premier” mu Mujyi wa Nyanza, yagiye anagaba ibitero ku ngo z’Abatutsi.

U Rwanda rwatanze izo mpapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka wa 2017, iperereza ku buzima bwe ndetse n’ibyaha akurikiranyweho ritangira guhera ku wa 19 Ugushyingo 2019. Bivugwa ko iryo perereza ryakozwe n’Ibiro Bikuru bishinzwe kurwanya Ibyaha byibasiye Inyokomuntu (OCLCH).

Madjaliwa Safari wari utuye i Saint-Pierre-des-Corps hafi ya Tours i Paris, ahakana ibyaha byose ashinjwa, aho avuga ko ibimenyetso byose bitangwa ku byaha ashinjwa atabyemera.

Umwunganizi we mu by’amategeko Abed Bendjador yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko asaba ubutabera bw’u Bufaransa gushaka andi makuru avuguruza ayatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda, asobanura kuri iki kibazo

Ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho ni ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu nyuma yo kugezwa muri gereza ku wa Gatanu taliki ya 7 Nyakanga 2023.

Ubusanzwe Madjaliwa Safari yigaragazaga nk’umucuruzi mu Bufaransa, akaba yarabonye icyemezo cy’ubuhunzi mu mwaka wa 2017, ariko amakuru yakomeje kumutangwaho yatumye inzego z’ubutabera zimucungira hafi kugeza atawe muri yombi.

Gusa we ngo ntiyigeze ahindura imyirondoro ye nk’uko byagiye bikorwa n’abandi Banyarwanda bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’Afurika ndetse no ku yindi migabane.

U Bufaransa bukomeje guta muri yombi Abanyarwanda batandukanye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari barabonye ijuru rito mu bice bitandukanye by’icyo gihugu. Ubutabera bw’u Rwanda burashimira icyo gihugu izo mbaraga bukomeje gushyira mu guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside baryozwa ibyo bakoze.

Imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikorera mu Bufaransa nayo yagaragaje ko yishimira kuba abakekaga ko babonye ijuru rito mu Bufaransa batangiye kuryozwa ibyo bakoze.

U Bufaransa bumaze guta muri yombi abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Kabuga Felecien, Nyombayire Vénuste, Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, Simbikangwa Pascal waburanye agakatirwa imyaka 25, Ngenzi Octavien na Barahira Tito nabo baburanishijwe bagakatirwa igihano cya burundu buri umwe; Muhayimana Claude nawe waburanishijwe nawe agakatirwa; Laurent Bucyibaruta nawe wakatiwe. Gufatwa kwabo byakozwe ku busawe bw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA