Mahama: Impunzi z’Abarundi zarangije amasomo y’ubukorikori
Uburezi

Mahama: Impunzi z’Abarundi zarangije amasomo y’ubukorikori

KAYITARE JEAN PAUL

December 23, 2025

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, zarangije amasomo y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ubukorikori bw’impu binyuze muri gahunda ya Made in Rwanda.

Ni amasomo yibanze ku gukora ibikomoka ku mpu, harimo inkweto, imifuka n’ibindi bikoresho bifite isoko mu gihugu no hanze yacyo.

Minani Richard na Tuyisenge Jannine, bavuga ko amahirwe bahawe afite agaciro gakomeye mu buzima bwabo. Babigarutseho ku wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, ubwo bahabwaga impamyabumenyi zigaragaza ko barangije amasomo ajyanye no gukora ibikomoka ku mpu.

Minani agira ati: “Nyuma yo kuduha ubuhungiro, Leta y’u Rwanda yongeye kudufasha iduha amahirwe yo kwiga imyuga.

Ubumenyi twungutse buzadufasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Turashimira cyane Perezida Paul Kagame n’igihugu cy’u Rwanda ku rukundo n’icyerekezo batugaragarije.”

Tuyisenge Jannine na we uri mu bahawe impamyabumenyi, ahamya ko amasomo yahawe yamufunguye amaso bityo akabona icyerekezo cy’amahirwe yo kwigira no kwiyubaka.

Ati: “Twishimiye cyane izi mpamyabushobozi (Certificates) duhawe. Ibi twize bizadufasha kwibeshaho, kwigirira icyizere no gutegura ejo hazaza heza. Turabona ko iterambere u Rwanda rwifuriza abenegihugu barimo no kudufasha natwe nk’impunzi.”

Abahawe impamyabushobozi bahuriza ku kuba biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, kandi bagakorana n’abandi ndetse bakagira uruhare mu iterambere ry’aho batuye, nubwo bari mu buhungiro.

Ishyirahamwe rihuza abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Rwanda Leather Association, RLA) ryatanze amasomo, rivuga ko ari amasomo yatanzwe mu rwego rwo gufasha impunzi kubona ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no kwigira mu buryo burambye.

Jean D’Amour Kamayirese, Perezida wa RLA, avuga ko u Rwanda rukomeje kugaragaza indangagaciro zo gufasha no gufatanya n’abandi, hatitawe ku nkomoko yabo.

Ati: “U Rwanda ni igihugu gifite umutima wo kwakira no gufasha. Ibi dukora ni bimwe mu byo twatojwe n’Indangagaciro z’igihugu n’icyerekezo cyashyizwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kwakira impunzi zaduhungiyeho si ukubaha icumbi gusa, ni no kubaha ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no kwigira. Ibi ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufite icyemezo cyo kubana neza n’abaturanyi no kubafasha gutera imbere.”

Ubumenyi mu bijyanye n’impu bufite amahirwe menshi ku isoko. Kamayirese asaba abasoje amasomo gukomeza gushyira mu ngiro ibyo bigishijwe, bakabyaza umusaruro impano n’ubumenyi bahawe.

U Rwanda rushyize imbere politiki yo guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro, aho kugeza mu 2029 mu Turere twose ‘hazashyirwayo nibura ikigo cy’icyitegererezo mu myuga n’ubumenyi ngiro (TSS Centers of Excellence).

RTB igaragaza ko 86% by’abasoza amasomo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro babona akazi nibura nyuma y’amezi atandatu basoje amasomo.

Raporo ya Banki y’Isi yasohotse muri Nzeri 2024 igaragaza ko abakoresha barenga 60% banyuzwe n’ubumenyi abavuye mu mashuri ya TVET bajyana ku isoko ry’umurimo.

Bamwe mu rubyiruko rw’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama bishimiye impamyabushobozi bahawe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA