Maj Gen Emmy K. Ruvusha yahererekanyije ububasha na Maj Gen Vincent Gatama wamusimbuye mu nshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique.
Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Mocimboa Dá Praia mu Ntara ya Cabo Delgado ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025.
Muri uwo muhango, aba bayobozi bombi bashimiye Ingabo na Polisi barangije ubutumwa bwabo ku bw’ubwitange bagaragaje n’ibyagezweho bifatika mu gihe cy’umwaka bamaze mu kazi.
Mu gihe bamaze bakorera muri iyi ntara, abagize Inzego z’umutekano z’u Rwanda bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya iterabwoba, aho bafashe uduce twinshi twari mu maboko y’imitwe y’iterabwoba. Ibyo bikorwa byatumye abaturage benshi bari baravuye mu byabo babasha gusubira mu ngo zabo.
Byongeye kandi, Ingabo z’ u Rwanda zatoje icyiciro cya mbere cy’Ingabo za Mozambique, banashimangira ubufatanye n’ingabo na polisi bya Mozambique, ndetse banafasha kubaka icyizere hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.
Mu bari bitabiriye hari Itsinda ry’Abahuzabikorwa b’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Abayobozi ba Polisi, Abashinzwe ibikorwa by’iperereza n’abandi basirikare.
Maj Gen Emmy Ruvusha yagizwe umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro n’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique tariki ya 20 Kanama 2024.
Guhera mu 2021, u Rwanda rwohereza inzego z’umutekano muri Mozambique gukorana n’izaho mu guhangana n’ibyihebe bigendera ku matwara ya kiyisilamu byari byarigaruriye Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017, bigatuma abaturage bava mu byabo.