Maj. Gen. Murasira mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan
Amakuru

Maj. Gen. Murasira mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

September 6, 2022

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Maj. Gen. Murasira Albert, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan aho yitabiriye Imurikabikorwa Mpuzamahanga rya 4 rya Gisirikare (ADEX-2022) n’Imurikabikorwa rirebana n’Umutekano w’Imbare mu Gihugu, Ibikoresho byifashishwa mu guharanira Unutekano n’Ubutabazi (ECUREX CASPIAN-2022). 

Ayo mahugurwa yombi arimo kubera i Baku muri icyo Gihugu. Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda yahuye na mugenzi we w’Azerbaijan Col. Gen.Zakir Asker oglu Hasanov.

Maj Gen Albert Murasira yahuye kandi na Minisitiri w’Inganda za Gisirikare Madat Gazanfar oglu Guliyev.

Ibiganiro yagiranye n’abamwakiriye byibanze ku ngingo z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho zerekeza ku bifatanye mu rwego rwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’Azerbaijan. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA