Maj Gen Nyakarundi yashimye ukwiyemeza kw’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri MINUSCA
umutekano

Maj Gen Nyakarundi yashimye ukwiyemeza kw’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri MINUSCA

KAMALIZA AGNES

December 3, 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF) zirwanira ku butaka Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yashimye imyitwarire myiza no kwiyemeza kudatezuka kw’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Butumwa bwo kubungabunga amahoro ku bufatanye bw’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika.

Maj. Gen. Nyakarundi yabikomojeho ubwo afatanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA), Maj Gen Zépherin Mamadou, basuraga Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gace ka Bimbo.

Maj. Gen. Nyakarundi yashyikirije izo ngabo ubutumwa bw’Ubuyobozi bwa RDF, abashimira byimazeyo ubunyamwuga, ikinyabupfura n’imikorere myiza ikomeje kubaranga.

Uretse kubashimira ubwitange bakomeje kugaragaza, yanabahaye amakuru ajyanye n’umutekano w’u Rwanda n’Akarere, abasaba gukomeza kuba intangarugero mu butumwa barimo.

Mu ijambo rye, Maj Gen Zépherin Mamadou, yashimiye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu guhugura no kongerera ubushobozi ingabo za FACA, ashimangira ko ari inkingi ikomeye mu by’ubwirinzi hagati y’ibihugu byombi.

Yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, ku musanzu bakomeje gutanga.

Nyuma yo gusura Ingabo z’u Rwanda zoherejwe ku bufatanye bw’ibihugu byombi, Maj. Gen. Nyakarundi n’itsinda ryari rimugaragiye basuye Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA Lt Gen Humphrey Nyoni, amusobanurira imikorere y’itsinda ryoherejwe n’u Rwanda ndetse anashima ubwitange n’ikinyabupfura bibaranga by’umwihariko.

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Santarafurika hagati y’ibihugu byombi
Maj. Gen. Nyakarundio yasuye n’Umuyobozi wa MINUSCA amushimira Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ubwo butumwa bwa Loni

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA