Ambasaderi Major General Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, i Moscou ku ngoro y’Umukuru w’igihugu y’u Burusiya (Kremlin).
Gen Maj Nzabamwita yagenwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya tariki ya 20 Ukuboza 2024. Mbere yari umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.
Yasimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya kuva mu 2019. Yitezweho kugira uruhare rukomeye mu kongerera imbaraga umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya watangiye ku mugaragaro tariki ya 17 Ukwakira 1963 ubwo u Burusiya bwari bukiri mu Bumwe bw’Abasoviyete, na rwo rumaze umwaka n’amezi atatu rubonye ubwigenge.
Uwo mubano ushingira ku bufatanye mu guteza imbere politiki, igisirikare, uburezi, gutyaza ubumenyi bw’abakozi ndetse no guteza imbere umuco w’ibihugu byombi.
Mu Ugushyingo 2024, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gukuraho visa z’abayobozi ndetse n’iza serivisi, mu rwego rwo koroshya imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burusiya.



