Makanyaga wize ubusuderi yahishyuye ibanga ryo gukora indirimbo zidasaza
Imyidagaduro

Makanyaga wize ubusuderi yahishyuye ibanga ryo gukora indirimbo zidasaza

MUTETERAZINA SHIFAH

December 20, 2025

Izina Makanyaga Abdoul ryabaye ikimenyabose mu ruhando rwa muzika nyarwanda ahanini bitewe n’ibikorwa bidasanzwe byiganjemo indirimbo zakunzwe n’abatari bake yaririmbye mu bihe byashize, ariko zikaba zigicurangwa kandi zikunzwe nk’izaraye zisohotse.

Burya koko Umunyarwanda yabivuze ukuri ko icyo uzaba ntaho kijya, kuko kigukurikirana aho uri hose kandi ubuzima bwose.

Ibi rero ni nako byagenze kuri uyu muhanzi umaze imyaka irenga 50 mu muziki, wize ibijyanye n’ubusuderi ariko nyuma akisanga mu muziki.

Makanyaga avuga ko umuziki yawutangiye mu 1967, ubwo yari afite imyaka 20, nyuma akaza kujya kuwiga mu ishuri ry’abazungu ryakoreraga kuri Stade Amahoro mu 1990.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya, Makanyaga yayitangarije ko nubwo akora umuziki atari wo mwuga yari yarize, ahubwo yize ubusuderi mu ishuri rya ETO Kicukiro, ariko urukundo yakundaga umuziki rugatuma abutera umugongo akiyegurira umuziki.

Ati: “Nkiri muto munsi y’imyaka umunani, nakundaga kuririmba, nkabwira data ko nzaririmba, ngakunda umuhanzi witwaga ‘Windu Kurusui’ papa aza kunjyana mu Burundi mu gitaramo cye kumureba.

Nahavuye icyo gihe mpakuye umwanzuro w’uko ngomba kuzaririmba, data aza kwitaba Imana ntaragira ubushobozi bwo kubyifashamo, ariko mu 1967 nza gutangira kubyiga, icyo gihe nari maze kuba umusore w’imyaka 20.”

Makanyaga avuga ko nubwo abenshi bamuzi nk’umuhanzi ariko yatangiye kuririmba asa nk’uwishimisha, atari byo yari yarize.

Ati:” Nshobora kuba narabigize umwuga ariko ubundi si wo mwuga nakoraga, ahubwo ni uko nabikundaga, nari nsanzwe nkora akazi ko gusudira ibyuma, narabyize muri Eto Kicukiro.”

Yatangiye acurangira mu rugo, aza kujya kubyiga ku mu padiri wabyigishirizaga ku ishuri rya Saint André, wari warashinze itsinda ryitwaga Les Copains.

Avuga ko uwo muzungu yaje kugenda akabisigira undi, nawe waje kugurisha ibyo byuma n’ubuyobozi bwa Camp Kigali.

Ati: “Camp Kigali baguze ibyo byuma na Orchestre y’abaririmbyi bari basigaye, bamwe muri bo babivamo bavuga ko bataririmbana n’abasirikare.

Abasigayemo baje kundeba, barambwira bati ko abenshi bagiye waje tukareba ko washobora kuririmba, naragiye barangerageza, ndirimba indirimbo eshatu babona mbishoboye, uwo munsi ni bwo natangiye urugendo rwo gucuranga muri Orchestre mbona amafaranga.”

Agaruka ku mpamvu indirimbo ze zidasaza, Makanyaga avuga ko nta banga ridasanzwe umuhanzi akenera mu nganzo ye uretse ikinyabupfura.

Ati: “Twebwe kera nk’iyo ba Rugamba Cyprien batugiraga inama, baratubwiraga ngo niba ugiye kuvuga umukunzi muvuge ku buryo nuzavuka ejo n’ejo bundi yumve yavuga iryo jambo.”

Akomeza agira ati: “Ikintu cyose gikoranywe ikinyabupfura ntikibura gutungana, hari abaririmba indirimbo zirimo nk’amagambo ateye isoni cyangwa asebya bagenzi babo, ni byiza ko uhanga ukibanda ku bakumva kuko buri wese aba azakumva ku giti cye.”

Makanyaga asanga guhanga bidasaba kwiyahuza ibiyobyabwenge kuko iyo bikozwe birangira nabi.

Ati: “Guhanga ntabwo ari ukugenda ngo ufate ibiyobyabwenge ugotomere ujye kubwira abantu amagambo, kuko uzababwira amagambo adakwiye. Kuva kera bari bahari bagiye barangira batyo kubera ibyo banywaga.”

Makanyaga asanga ikinyabupfura no gukora utinuba cyangwa ngo ukenere inyungu zihutiyeho ari yo nkingi ya mwamba mu gukora umuziki mwiza kandi uramba.

Makanyaga Abdoul azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Hashize iminsi, indwara y’umutima, Urukundo, Ibitekerezo n’izindi nyinshi zuje amagambo y’urukundo, afasha abatari bake mu gutanga ubutumwa bw’urukundo ku bakunzi babo.

Umuhanzi Makanyaga Abdoul yasobanuye ko icyo ukunda ugikora neza kigakundwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA