Umuhanga mu guhanga imideli akaba n’umukinnyi wa filime, Gatarayiha Angelique uzwi nka Mama Angelique, yanenze imyambarire y’abageni bahitamo gusohoka bambaye nk’abanyamahanga mu birori byabo, asaba Abanyarwanda kurushaho kubungabunga umuco nyarwanda.
Mama Angelique, ufite inzu y’imideli ya Isha Collections, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, agaragaza ko hari abageni bamugana bamusaba kubambika imyambaro itandukanye n’umuco nyarwanda, cyane cyane iyo bageze mu muhango wo gusohoka.
Yavuze ko bimushimisha kubona abantu bashaka kugaragara neza ku munsi w’ubukwe bwabo, ariko ko bibabaje kubona hari abirengagiza umuco wabo bagahitamo kwigana imyambarire n’imigenzo y’ahandi.
Yatanze urugero rw’ibirori yari yitabiriye, aho yabonye abagabo bambaye umweko, imyambaro isanzwe ikoreshwa mu kwambika abagabo mu muco nyarwanda. Ibyo byamuteye kwibaza icyerekezo Abanyarwanda baganamo mu bijyanye no kubungabunga umuco.
Nyuma yo gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga icyo kibazo, umwe mu bamushubije yamubwiye ko umuco ukura ndetse ukaba wapfa, anamusobanurira impamvu abona ko bishoboka.
Mama Angelique yavuze ko icyo gisubizo cyamukoze ku mutima, ariko ashimangira ko we abona ko umuco uramutse uzimye, n’abawukomoraho baba batakaje igice cy’ingenzi kibaranga.
Ati: “Hari ikintu kitwa igitutu kiri hano hanze cyo gusa cyangwa gukora nka kanaka. Icyo gitutu gituma umuntu atimenya, agashaka kumera nk’uwo yigana kandi nta n’aho bahuriye. Buri wese afite uburenganzira bwo kwambara no gusa uko ashaka, ariko se kuki tugomba kwica umuco?”
Yasabye abageni kujya bazirikana umwimerere w’umuco nyarwanda mu birori byabo, cyane cyane mu mihango ishingiye ku muco, aho abona ko bidakwiye ko umuntu asohoka yambaye nk’Umunyahindi kandi mu birori haririmbwa ibihozo nyarwanda.
Yagize ati: “Hari abantu bancitseho kubera ko mbabwira nti nuza hano sindi bukugire Umuhinde uri Umunyarwandakazi. So azakira inka, si wowe uzatanga inkwano nk’uko Abahindekazi ari bo bakwa. Sindibwemere ko abantu bavunyisha, bakivuga, bagasaba bagakwa, hanyuma ugasohoka wabaye Umuhinde, nurangiza ugasohoka muri ‘Araje, araje’. Kuki bataririmba ‘Kuci Kici’?”
Mama Angelique yavuze ko ubukwe ari ibirori bitamara igihe kinini, bityo ko bidakwiye ko abantu bareka umuco wabo kubera gushaka kwigaragaza mu buryo butandukanye n’indangagaciro bakomokaho.
Ati: “Ni ibirori bitamara amasaha menshi, kuko iyo abaye menshi ntarenza ane. Ako kantu ko ari gato, kugaha ababyeyi bawe, ukagaha Igihugu ndetse ukagaharira inkomoko yawe, ukakiha byatuma utabaho uko ushaka kubaho?”
Uyu muhanga mu mideli umaze kwambika abageni benshi barimo n’ibyamamare mu Rwanda, yavuze ko hari bamwe mu bakiriya batakimugana kubera ko abagira inama yo kwambara mu buryo budatesha agaciro umuco nyarwanda.
Yasoje avuga ko adashyigikiye ko abantu bitwaza irushanwa ryo ku rwego rwa ‘Fashion and Design’ kugira ngo bigane imyambarire y’ahandi mu birori byabo, kuko abona ko gukurikirana imideli bidakwiye gutuma Abanyarwanda batakaza umwimerere w’umuco wabo.
