Mama Mukura yasezeweho bwa nyuma
Siporo

Mama Mukura yasezeweho bwa nyuma

SHEMA IVAN

August 5, 2025

Mukanemeye Madeleine, wamenyekanye nka “Mama Mukura” kubera gukunda cyane ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yasezeweho bwa nyuma n’abo mu muryango, inshuti n’abakunzi b’umupira w’amaguru n’umuryango mugari wa Mukura Victory Sport.

Misa yo gusabira Mukanemeye witabye Imana ku wa 3 Kanama 2025, yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Save mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 5 Kanama 2025

Ni umuhango witabiriwe na bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru n’umuryango mugari wa Mukura Victory Sport n’abandi.

Mu rwego rwo guha icyubahiro uyu mukecuru wari warihebeye ikipe ya Mukura VS, ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko umwanya yicaragamo muri Sitade Mpuzamahanga ya Huye utazongera kwicarwamo mu mikino Ikipe ya Mukura VS izajya ihakirira.

Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yaboneye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.

Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 1965 ni bwo yashatse umugabo afite imyaka 43 y’amavuko ariko nta mwana babyaranye.

Mu 2022, Mukanemeye yavuze ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri muto yiga mu mashuri abanza ndetse akagerageza no kuwukina.

Yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira Akarere rimwe na rimwe na we agakinana na bo. Ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Mu 1963 ubwo Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza asezeye Isi y’abazima.

Abakinnyi ba Mukura VS bari bitabiriye uyu muhango wo gusezerano Mama Mukura wari umufana ukomeye w’iyi kipe
Agahinda kari kenshi ku nshuti za Mukanemeye Madeleine
Misa yo Kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Save

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA