Mukakamanzi Beatha uzwi cyane nka Mama Nicky muri sinema nyarwanda yashimiye Imana, ku bw’umwaka yamwongereye ku yo yari afite.
Ku itariki ya 6 Mata 2024, ni bwo Mama Nicky yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, ibyishimo by’uko undi mwaka wiyongereye ku yo yari afite anashimira Imana ko yamurinze.
Muri ubwo butumwa yagize ati: “Ntabwo byari byoroshye, ariko Mana warabikoze, wanyeretse impamvu nkwiye kukwizera ngashyira ubuzima bwanjye mu biganza byawe, Isabukuru nziza kuri njye.”
Ibi Mama Nicky yabyanditse mu gihe umwaka ushize wa 2023, yawuhuriyemo n’ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’uburwayi, aho yasabwaga amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 8, aza gufashwa n’Abanyarwanda kuyabona arivuza, nyuma avuye mu bitaro ni bwo yagize ibyago byo gupfusha umwana we w’umuhungu.
Uyu mubyeyi ukundwa na benshi muri filime nyarwanda yabyaye abana batandatu, akaba afite abuzukuru batanu.
Mukakamanzi Beatha yamenyekanye muri filimi zitandukanye zirimo City Maid, akina ari Mama Nicky, hamwe n’izindi nka Rwasibo, Intare y’ingore, Giramata n’izindi.