Manchester City yegukanye igikombe cya Community Shield itsinze Manchester United Penaliti 7-6 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 mu mukino wabereye i Wembley kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2024.
Igikombe cya Community Shield gikinirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye FA Cup mu mwaka w’imikino uba wabanjirije uwo mukino.
Manchester City yatwaye Shampiyona, yihariye umukino ndetse mu minota itanu ya mbere ikagerageza kugera imbere y’izamu ngo irebe ko yabona igitego hakiri kare ariko ntibyayikundira.
Mu minota 20 y’umukino Manchester United yayigaranzuye itangira kuyirusha gukina ndetse no gusoza igice cya mbere bigaragara ko yakoze itandukaniro nubwo nta gitego cyari cyakabonetse.
Amakipe yombi yagiye mu karuhuko anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 82 ni bwo Alejandro Garnacho yatsindiye Manchester United igitego cya mbere.
Nta kanya kashize iki gitego cyishyurwa na Bernardo Silva ku munota wa 89, bituma amakipe yombi ahita ajya muri penaliti.
Jonny Evans na Jadon Sancho ba Manchester United bazihushije mu gihe Bernardo Silva ari we wenyine utayishyize mu izamu ku ruhande rwa Manchester City bituma ihita inatwara igikombe kuri penaliti 7-6.
Izi ni intangiriro nziza ku mwaka w’imikino wa 2024/25 kuri Manchester City kuko yegukanye iki gikombe ku nshuro ya karindwi harimo (1937, 1968, 1972, 2012, 2018 na 2019).
Ibi bisobanuye ko ari inshuro ya gatatu umutoza Pep Guardiola yegukanye iki gikombe, kandi kikaba icya 18 mu marushanwa yose amaze gutozamo Manchester City mu myaka umunani ayimazemo.
Phili Forden
August 11, 2024 at 8:19 amErega macesita siti ni ikipe yigihangange reba Berenarido Siriva umwana wumunya poritigare nago yajekujenjeka na firifodeni nago batinzamo ibyabo ni fasita fasita .