Mani Martin yanyuzwe no gusura ingoro ndangamateka ya Hiroshima
Imyidagaduro

Mani Martin yanyuzwe no gusura ingoro ndangamateka ya Hiroshima

MUTETERAZINA SHIFAH

March 3, 2026

Umuhanzi Mani Martin uri mu ruzinduko mu Buyapani, yagaragaje ko yanyuzwe no gusura Ingoro Ndangamateka ya Hiroshima, ifatwa nk’urwibutso rw’amahoro arambye.

Yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, aho ubutumwa bwe bugaragaza uburyo yishimiye urugendo rwe mu Buyapani.

Yagize ati: “Gusura Inzu Ndangamurage y’amahoro ya Hiroshima hamwe na Prof. Yoshi byari ibintu byimbitse cyane kandi bikora ku mutima.”

Yongeraho ati: “Twasangije abandi umuziki n’inkuru muri Kaminuza y’Umujyi wa Hiroshima, tugamije guteza imbere amahoro no gusangira umuco. Namenye buri kimwe kuri buri mateka n’umuco.”

Akomeza agaragaza ko uru rugendo atarufashe nk’urw’ubukerarugendo gusa ahubwo byamubereye nk’ishuri rikomeye rimwongerera ubumenyi ku mateka y’Isi n’akamaro ko kurwanya intambara n’amakimbirane. Ati: “Ni uburambe butazibagirana bwanyeretse imbaraga z’umuntu ku giti cye mu kubaka amahoro ku Isi”.

Gusura Ingoro ya Hiroshima, byamwibukije ko amahoro atubakwa gusa n’inzego za Leta, ahubwo ko buri muntu ku giti cye ashobora kugira uruhare mu kuyasigasira.

Ibyo wamenya ku Ngoro Ndangamateka ya Hiroshima

Ku itariki 6 Kanama 1945, Ubwo Intambara ya Kabiri y’Isi (World War II) yaganaga ku musozo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye umujyi wa Hiroshima mu Buyapani bombe kirimbuzi ya mbere yakoreshejwe mu ntambara. Ni bombe yitwaga ‘Little Boy’, yajugunywe n’indege y’intambara y’Abanyamerika yiswe Enola Gay.

Yaturikiye mu kirere hafi ya metero 600 hejuru y’Umujyi wa Hiroshima. Mu kanya gato, ubushyuhe n’umuriro byahise bisenya ibice byinshi by’Umujyi. Abantu ibihumbi n’ibihumbi barapfa abandi bagenda bapfa buhoro buhoro bitewe n’ingaruka z’icyo gisasu.

Urugendo rwa Mani Martin mu Buyapani rwatangiye kuva ku wa Gatandatu tariki ya 01 Werurwe 2026, mu ruzinduko rugamije ibitaramo, ibiganiro n’ibikorwa byo gusakaza ubutumwa bw’amahoro binyuze mu muco n’umuziki.

Ni urugendo rwe rwa kabiri muri icyo gihugu aho yagiherukagamo muri Gicurasi 2019, ubwo yamenyekanishaga Umuzingo we mushya yise ‘Rebirth’, risobanura kongera kubaho no kwiyubaka bushya.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA