Manzi Music yatangiye urugendo nk’umuhanzi ku giti cye

Manzi Music yatangiye urugendo nk’umuhanzi ku giti cye

MUTETERAZINA SHIFAH

August 16, 2025

Umuramyi Manzi Music yatangarije abakunzi be ko agiye gutangira urugendo rwo kwirwanaho nk’umuhanzi w’igenga mu muziki kubera ko amasezerano yari afitanye na Label ya Moriah Entertainment yarangiye impande zombi ntiziyavugurure.

Yari amasezerano y’imyaka itatu, yatangiye mu 2022, iyo myaka ikaba yari ishize uyu muhanzi afashwa akanabarizwa muri iyo nzu y’umuziki isanzwe ibarizwamo abarimo Aline Gahongayire n’abandi.

Binyujijwe mu itangazo yageneye abanyamakuru akarinyuza ku mbuga nkoranyambaga ze Manzi yamenyesheje abamukurikira ko ayo masezerano yashyizweho akadomo.

Muri iryo tangazo yanditse ati: “Manzi Music yahamije isozwa ry’amasezerano y’ubujyanama n’inzu yita ku bahanzi ya Moriah Entertainment.”

Yongeraho ati: “Iki ni ikimenyetso cy’urugendo rwanjye rushya. Ubu nshishikajwe no kugeza umuziki wanjye ku rwego rwo hejuru no guhuza n’abakunzi banjye bijyanye n’icyerekezo cyanjye nk’umuhanzi.”

Avuga kandiiko Impande zombi zemeje ko irangizwa ry’ayo masezerano ryemeranyijweho mu buryo bwiza, buri ruhande rugakomeza inzira yarwo.

Manzi ahamya ko urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga ruzarangwa n’imishinga mishya, ibitaramo ndetse n’ubufatanye n’abandi bahanzi azatangaza mu minsi iri imbere.

Manzi music ubusanzwe witwa Manzi Olivier yamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane mu ndirimbo zirimo ‘Icyo yavuze, ’Ingofero’, ’Wowe gusa’, ’Uri Uwera’ n’izindi.

Manzi Music yatangaje ko agiye gukora nk’umuhanzi wigenga
Yatangaje ko ari icyemezo kizamufasha gushyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA