Umuhanzikazi Mariya Yohana, yagarutse ku ruhare rukomeye ubuhanzi bwagize mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, aho bwabaye intwaro yo gukomeza no gutera imbaraga ingabo za RPA Inkotanyi, zigakora ibikorwa by’indashyikirwa.
Uyu muhanzikazi yasabye urubyiruko guharanira kuba intwari mu byo rukora byose, agaragaza ko ari bwo buryo bwiza bwo guha agaciro no guha icyubahiro abitanze bagamije kubohora igihugu.
Yibukije urubyiruko ko ubutwari butagarukira gusa ku rugamba, ahubwo ko buri wese, mu murimo cyangwa mu mwuga arimo, ashobora kuba intwari arangwa n’umurava, ubunyangamugayo no gukora neza inshingano ze.
Ati: “Mu rugamba rwo kubohora igihugu natwe ntitwaryamaga. Twaririmbaga indirimbo zitera ishyaka abari ku rugamba, tukabakomeza bakumva ko turi kumwe na bo kandi ko urugamba turufatanyije.”
Yakomeje agira ati: “Ibi bigaragaza ko icyo ukora cyose gishobora gutanga umusanzu wubaka. Ndabyibuka, ubwo bajyaga gusinya amasezerano y’amahoro nasigaye i Kampala, ariko kubera ibyishimo twari dufite byo kugera ku ntego twifuzaga, ni bwo nahimbye indirimbo yavugaga ko tugeze ku byo twarotaga.”
Mariya Yohana yasabye urubyiruko rukora ubuhanzi n’urundi rukora indi mirimo itandukanye kumva ko ubutwari buharanirwa kandi ko kubugeraho bitanyura mu nzira imwe y’intambara gusa, ahubwo bushingira ku kuba icyitegererezo mu byo bakora no kubikora neza bafite intego yo kubaka igihugu.
Ati: “Uyu munsi abari muri aya mateka, haba abari mu mahanga n’abatashye, turimo gusaza. Ariko iki kivi ni mwe rubyiruko mugomba kigikomeza.”
Dan Kamukama, umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, yavuze ko yigira byinshi ku nama zitangwa zijyanye n’amateka y’ubutwari bw’Abanyarwanda.
Ati: “Mu byo nkunda cyane ni inkuru zivuga ku butwari bw’Abanyarwanda, atari gusa ubwatugaragarijwe mu rugamba rwo kubohora igihugu, ahubwo n’ubw’abakurambere bitangaga kugira ngo barengere kandi bagure igihugu. Izi mpanuro za Mariya Yohana ziranshimisha cyane, cyane ko twamenye ko afite n’abo mu muryango we bitabiriye urugamba rwo kubohora igihugu.”
Yakomeje agira ati: “Nkatwe rubyiruko dukwiye kuzirikana ubu butwari bw’abatubanjirije, by’umwihariko muri ibi bihe twibuka intwari, tukahakura isomo n’intego yo gukora ibyo batagezeho natwe tukazitwa intwari z’ejo hazaza.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, na we yashimye cyane uruhare rwa Mariya Yohana, haba mu buhanzi no mu butumwa butanga impanuro zigamije kurera urubyiruko.
Ati: “Reka nanjye nshimire uyu mubyeyi ku musanzu yatanze mu bihe byari bikomeye.
Ni umusanzu agikomeje no gutanga kuko n’uyu munsi turamukeneye mu butumwa atanga binyuze mu ndirimbo no mu bitaramo, by’umwihariko ibifitanye isano n’uburere mboneragihugu.
Turashima kandi uko akomeje guhanura urubyiruko, ari na rwo ruzaba ruyoboye igihugu mu bihe biri imbere.”
Tariki ya 1 Gashyantare hizihizwa Umunsi w’Intwari. Mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko, uyu munsi uhabwa agaciro gakomeye bitewe n’uko gafitanye isano ya hafi n’amateka yo kubohora igihugu, kuko ari ho urugamba rwatangiriye ku wa 1 Ukwakira 1990, i Kagitumba.

