Umuhanzi Mariya Yohana umenyerewe mu njyana gakondo by’umwihariko izijyanye no gukunda Igihugu, yahaye ubutumwa ababyeyi kuzatora ku gipfunsi ashatse kuvuga gutora Umuryango FPR Inkotanyi.
Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yifashishije indirimbo ivuga ko ntawakwifuza gusubira mu buzima bw’ubuhunzi.
Muri iyo ndirimbo agira ati: “Maze imyaka 28, undi nka njye amaze 14, abo hagati n’abari inyuma yayo ntawe ugishimishwa no kuba impunzi icyamara agahinda n’icyanyereka iwacu.”
Ni indirimbo uyu mubyeyi avuga ko atuye ababyeyi ndetse n’abandi bagiye banyura mu buzima bw’ubuhunzi, abibutsa ko ababubakuyemo ari abana babyaye kandi ko bakwiye kubisigasira.
Ati: “Babyeyi ndagira ngo mbibutse tariki ya 20 Kamena, itariki y’amateka y’ubuhunzi, twibuke aho twari turi n’ibyo twakoraga, nshuti mbe mujya mwibuka ko aho turi hano mu Rwanda, twahazanywe n’aba bana twabyariye hariya mu buhunzi? Mu gahinda kenshi twari dufite mu buzima bushaririye reka mbabwire rero gahunda nibe ku gipfunsi.”
Mariya Yohana aravuga ibi mu gihe hirya no hino mu gihugu harimo kubera ibikorwa bitandukanye byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite ateganyijwe tariki 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024.
Mariya Yohana ni umuhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo ye yise Intsinzi ivuga uko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwagenze ndetse n’uko intsinzi yagezweho, ikaba iherutse gusubirwamo na Yvan Muziki uri mu bahanzi bikiragano gishya afatanyije n’abarimo The Ben, Marina ndetse na Mariya Yohana.