Maroc: Amatora y’Abadepite muri Maroc yitabiriwe na 38%
Mu Mahanga

Maroc: Amatora y’Abadepite muri Maroc yitabiriwe na 38%

MICOMYIZA BARINDA FIDELE

September 24, 2026

Amatora y’Abadepite muri Maroc yabaye kuri uyu wa Gatatu yitabiriwe n’abaturage bangana na 38%, umubare muto ugereranyije n’uw’amatora yo mu myaka hafi 20 ishize, mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’ubusumbane ndetse n’ibisabwa n’urubyiruko bijyanye n’ubuzima n’uburezi.

Abaturage bagera kuri miliyoni 16 bari biyandikishije kugira ngo batore Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’imyanya 395, ariko imibare y’ibanze igaragaza ko abitabiriye amatora bari 38% gusa. Muri abo biyandikishije, abari hagati y’imyaka 18 na 24 bari hafi 4%.

Aya matora yabaye hashize igihe kitageze ku mezi abiri habaye ikibazo cy’abimukira, ubwo ibihumbi byinshi by’Abanya- Maroc, cyane cyane urubyiruko, binjiraga muri Ceuta, agace ka Espagne  kegereye Umugabane wa Afurika.

Imibare y’ibanze yatangajwe kuri uyu wa Kane igaragaza ko Ishyaka, Authenticity and Modernity Party (PAM), riri ku ruhande rw’amashyaka arengera ubucuruzi n’ubukungu bwisanzuye, yegukanye imyanya 95 kuri 395 igize Inteko Ishinga Amategeko.

National Rally of Independents (RNI), yari iyoboye ihuriro ry’amashyaka ryari riri ku butegetsi, yabaye iya kabiri n’imyanya 66.

Istiqlal yasobanuwe gusa nk’ishyaka ryo ku ruhande rw’iburyo (right-wing party), ryaje ku mwanya wa gatatu n’imyanya 65, mu gihe Justice and Development Party (PJD), ishyaka riharanira politiki ishingiye ku ndangagaciro za Islam riri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, ryabonye imyanya 54.

Maroc ikoresha uburyo bwa politiki bw’amashyaka menshi, aho ubutegetsi bushyirwaho binyuze mu ihuriro ry’amashyaka kuko ishyaka rimwe ridakunze kubona imyanya ihagije yo gutegeka ryonyine.

Nubwo PAM ari yo iza imbere mu mibare y’ibanze y’imyanya yabonetse, ihuriro rizashyiraho Guverinoma nshya ntiriramenyekana, kuko ibiganiro hagati y’amashyaka bigomba kubanza gukorwa no kumvikana ku ishyirwaho ry’ubutegetsi bushya.

Inteko n’ubutegetsi bizashyirwaho nyuma y’aya matora bizagira uruhare mu gutegura imirimo ijyanye no kwakira Igikombe cy’Isi cya FIFA 2030, Maroc izafatanya na Espagne na Portugal mu kucyakira.

Guverinoma nshya kandi izahangana n’ibibazo birimo kugabanya ubusumbane mu mibereho y’abaturage no guhangana n’ibibazo by’urubyiruko, cyane cyane ibijyanye n’akazi, ubuzima n’uburezi.

Muri Nzeri 2025, imyigaragambyo y’urubyiruko rwa Generation Z (Gen-Z) yabereye mu bice bitandukanye bya Maroc, aho abigaragambyaga basabaga ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ubuzima n’uburezi.

Amatora y’Abadepite muri Maroc yitabiriwe na 38%, umubare muto mu myaka hafi 20

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA