Martin Chungong ashyigikiye amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC
Politiki

Martin Chungong ashyigikiye amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC

NYIRANEZA JUDITH

October 13, 2025

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (IPU), Martin Chungong yavuze ko ashyigikiye amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Urwo ruzinduko rwa Chungong rugamije kureba uburyo habaho ibiganiro ku rwego rw’Inteko mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC i Washington, tariki 27 Kamena 2025.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier ari kumwe n’abagize Biro mu mitwe yombi, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (Inter-Parliamentary Union – IPU), Martin Chungong. 

Dr Kalinda yavuze ko iryo huriro riharanira amahoro n’iterambere.

Ati: “Ni umuryango uharanira demokarasi, amahoro n’iterambere aho ukora ubuvugizi binyuze mu Nteko Zishinga amategeko.”

Yakomeje avuga ko Chungong acyuye igihe kandi amushimira ko yari ashyigikiye amahoro.

Yagize ati: “Chungong yaboneyeho umwanya wo kudusezeraho kuko igihe cye kirangiye. Turashima ko ashyigikiye amahoro ndetse n’amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC.

Ku ruhande rw’uriya muryango (IPU) ni ugushyigikira ubuvugizi bukorwa n’Inteko zishinga amategeko.”

Perezida w’Inteko, Umutwe wa Sena, Dr Kalinda yasobanuye ko u Rwanda rwamaze gusinya ayo masezerano y’amahoro.

Yagize ati: “Ku ruhande rw’u Rwanda twamaze gusinya itegeko ryemera kwemeza ayo masezerano n’ibindi bikorwa bigamije gushyira mu bikorwa ayo masezerano.”

Uriya muryango ushyigikiye u Rwanda kandi biri mu nshingano kubungabunga amahoro hirya ni hino ku Isi kandi biteguye kuyatera inkunga ngo icyo agamije kizagerweho.

Martin Chungong ni Umunyamabanga Mukuru wa munani w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (IPU).

Ni umunyakameruni wanabaye umuntu wa mbere utari Umunyaburayi akaba Umunyafurika wa mbere watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa IPU, yatangiye kuyobora uwo mwanya ku ya 1 Nyakanga 2014.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA