Umuhanzi Masamba Intore, umunyabigwi mu njyana gakondo akaba n’umutoza w’itorero ry’Igihugu Urukerereza, yasabye abahanzi bakiri bato kugabanya inyota, itabi no gusinda umunezero ngo barenze urugero.
Uyu munyabigwi yabigarutseho mu birori byo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika (Isango na Muzika Awards) byabaye mu ijoro ry’itariki ya 21 Ukuboza 2025.
Mu ijambo yavuze ubwo yari amaze guhabwa igihembo nk’umunyabigwi muri ibyo birori byo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika 2025, Massamba yasabye Abahanzi kugabanya inzoga.
Yagize ati: “Mu kibifuriza Noheri nziza n’Umwaka mushya Muhire wa 2026, uyu mwaka wabaye mwiza ariko nsaba mu bahanzi n’abandi bose bari mu ruganda rw’imyidagaduro.
Habayeho inyota nyinshi cyane, habaho itabi ryinshi cyane mu bahanzi ndabasaba y’uko tugabanya gusinda ibyishimo ngo turenze, namenye benshi bafunze, abandi bajyanwa mu bigo ngororamuco.”
Yavuze ko bitagakwiye ko bamwe mu bahanzi bahabwa ibihembo mu gihe hari abandi barimo kugororwa kubera imyitware mibi.
Ati: “Ntibyagakwiye ko twebwe dushimwa tukabona ibihembo ariko bikatugarukaho ko tutitwara neza, nyamuneka ndabasaba izo ndangagaciro ziranga umuhanzi kugira ngo anezerwe ariko kandi tugabanye gusinda ibijyanye n’amatabi n’amayoga kugira ngo dushobore kuba icyitegererezo cyiza.”
Masamba avuze ibi mu gihe mugitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze Arnuad Shema wamamaye nka DJ Toxxyk, akurikiranyweho kugonga umupolisi wari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda akamwica, yarangiza agatoroka.
Amakuru avuga ko DJ Toxxyk yakoze iyo mpanuka kubera ko yatwaraga imodoka yasinze.
Uretse Dj Toxyk, wakoze impanuka kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, hari ibindi byamamare birimo Ariel Wayz, Babo, Bill Ruzima n’abandi baciye mu igororero kubera gusangwamo ibiyobyabwenge mu mubiri.
Ubwo yasozaga Inama nkuru ya 17 y’Umuryango FPR – Inkotanyiku wa 19 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge, kuko bikomeje kubagiraho ingaruka, bikagira n’ingaruka ku Gihugu muri rusange.
Yagize ati: “Ndashaka kuvuga urubyiruko ruri hano, mwirinde, mugerageze mugabanye ibiyobyabwenge bibasenya. Ntabwo bibasenya gusa nk’abantu buri muntu ku giti cye, buriya binyuze muri mwe, birasenya Igihugu.
Iri sinda, abantu bakabirata, guhora ugwirirana [….] ntabwo ari wowe wisenya gusa, urasenya Igihugu, urasenya Igihugu nta n’icyo kwirata kirimo.”
Ibihembo bya Isango Muzika Awards ni ngarukamwaka, kuri iyi nshuro bikaba byatangwaga ku nshuro ya gatandatu, nta mwaka bisimbutse.
Igihembo cy’umuhanzi w’umunyabigwi, Massamba yahawe kije cyiyongera ku bindi amaze igihe yegukanye birimo ibyo muri Tanzania, Nigeria n’ahandi, agasanga ari gihamya cy’uko umwaka wamugendekeye neza.

