Umunyabigwi mu muziki Nyarwanda, umwanditsi w’indirimbo akaba n’Umutoza wazo, Massamba Intore, yakomoje ku gaciro ko guhererekanya amateka.
Ni mu gihe arimo kwitegura igitaramo yise ‘3040 Ubutore Concert’ azizihirizamo urugendo rw’imyaka 30 ishize Igihugu kibohowe ndetse n’imyaka 40 amaze yarihebeye umuziki gakondo, giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 31 Kanama 2024.
Ni umugoroba uzaba wihariye ndetse uteye ubwuzu kubera umuziki uzacurangirwamo n’indirimbo zizaririmbirwamo zihesha agaciro umuco Nyarwanda.
Ni igitaramo kizasiga urwibutso mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda ndetse n’amateka yarwo binyuze mu bihangano byatanze umusanzu ukomeye mu rugamba rwo Kubohora Igihugu.
Massamba Intore yatekereje gutegura Igitaramo “3040 Ubutore Concert” kugira ngo akomeze gukundisha abakiri bato umuco gakondo no kuwusigasira.
Yagize ati “Mu muco abakuru batanga inkoni ku bakiri bato. Ni ingenzi ko ababitse n’abazi amateka bagomba kuyasangiza abato kugira ngo bakomeze muri uwo murongo wo kuyasigasira.”
Massamba Intore amaze imyaka 40 akora umuziki gakondo, ufatwa nk’uhetse umuco w’u Rwanda ndetse ukagaragaza ubudaheranwa bw’abarutuye ndetse ukanagira uruhare mu gutanga umusanzu wo kugena icyerekezo cyarwo.
Yagaragaje ko igitaramo cye cyagenewe Abanyarwanda bose kandi mu byiciro bitandukanye.
Ati: “Ni igitaramo kigaruka ku rugendo rw’imyaka 30, wagereranya no kuvuka bwa kabiri k’u Rwanda ndetse n’intambwe rumaze gutera urebeye aho rwaturutse n’uko rwiyubatse. Nzaba nanizihiza imyaka 40 ishize ntangiye umuziki kugeza uyu munsi nkiri mu nganzo.”
Igitaramo cyiswe “3040 Ubutore Concert”, Intore Massamba azagihuriramo n’abahanzi bafite umwihariko wo gukora umuziki gakondo n’abandi bagezweho babikesha inganzo yabo.
Abazitabira igitaramo bazataramirwa n’abahanzi barimo:
– Ariel Wayz, Umuhanzikazi uzamukanye ingoga mu muziki ndetse ufite ijwi rinyura abaritega amatwi.
– Ruti Joel, Umuhanzi wihebeye umuziki gakondo ndetse akaba amaze guhamya ibigwi mu mitima y’abawiyumvamo.
– Impakanizi, Umuhanzi Iradukunda Yves, uzwi mu Itorero ‘Ibihame’, ufite imbaduko mu kuzamura umuziki gakondo.
– DJ Marnaud, Umuhanga mu kuvanga imiziki uri mu bayoboye mu Rwanda.
– DJ GRVNDLVNG, Umuhanga mu kuvanga imiziki, uri mu bahanzwe amaso mu myaka iri imbere
Iki gitaramo cyateguwemo umuziki ufite icyanga kizabera muri BK Arena, ndetse giteganyijwe guhuza abakunzi ba muzika, abihebeye umuco Nyarwanda n’abaharanira inyungu zawo ndetse n’abakunzi b’umuziki gakondo bazaturuka mu Rwanda no hanze yarwo.
Igitaramo cyiswe “3040 Ubutore Concert” ntikizaha umwihariko gusa ibirori byo kwizihiza urugendo rwa Massamba Intore ahubwo ni n’umwanya wo guha agaciro umuziki gakondo mu rugendo rwo kwigira k’u Rwanda.
Tuzabane mu mugoroba w’umuziki uhebuje wo kwishimira urugendo rwa Massamba Intore no kwibukiranya umurage uhishe mu muziki gakondo wabaye moteri itwaye Umuco Nyarwanda.