Umuhanzi uri mu banyabigwi mu njyana gakondo Massamba Intore, yahishuye aho igitekerezo cy’indirimbo aheruka gukora yise Rwabihama cyavuye n’impamvu yahise ayikora byihuse.
Ibijyanye n’indirimbo ‘Rwabihama’ yabigarutseho mu ijoro ry’itariki 29 Nzeri 20245, aho yatangaje ko ari indirimbo yigishijwe na nyina kuko yari iya se ‘Rwabihama’ ari we Sekuru wa Massamba.
Massamba avuga ko iyo ndirimbo yayigishijwe imyaka myinshi ariko atigeze agira igitekerezo cyo kuyikoraho kugeza ubwo yabonye nyina atangiye kuremba agashyiramo imbaraga ngo ayikore kugira ngo ayumve akiraho.
Yagize ati: “Yari yaranyigishije indirimbo yitwa ‘Rwabihama’ yahimbwe na Sentore kera akimurambagiza i Nyanza, nayimenye mbona atangiye kurwara ndatanguranwa ndayikora.
[..] Yari indirimbo ya Se ‘Rwabihama’ ntiyari azi kuririmba ariko yarayinyishije maze kuyikora njya kumureba mufata ku rutugu ansabira umugisha ndamuririmbira ariko sinari nzi ko ari ubwa nyuma ntaramiye Mama.”
Ni indirimbo avuga ko yahimbwe na se Sentore ariko akayitirira Sebukwe ‘Rwabihama’ wari umutware mu Mayaga ubu ni mu Karere ka Nyanza, aho bigaragaza urukundo uwo sekuru yakundaga igihugu ubwo Abakoloni bazaga mu Rwanda.
Muri iyo ndirimbo hari aho agira ati: “Rwabihama yabwiye abazungu ati nimushaka munshyire ku mapingu Mucyo wa Rutinywa sinzahara u Rwanda, Ngombwa yaraganje yasanze abahungu bambariye urugamba […].
Indirimbo Rwabihama imaze amezi atandatu ku rubuga rwa YouTube ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi bibiri.