MC Alger yo muri Algeria yageze mu Rwanda, aho izakirwa na Al Hilal SC yo muri Sudani mu mukino w’umunsi wa mbere w’Amatsinda ya CAF Champions League.
Iyi kipe yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025 kuri Sitade Amahoro saa saa cyenda z’amanywa wagizwe ubuntu.
Al Hilal izawakira imaze iminsi i Kigali, aho yitabiriye Shampiyona y’u Rwanda gusa iracyategereje ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru (CAF) ibyemeza igatangira gukina.
Mu kwitegura uyu mukino, iyi kipe yakinnye imikino ibiri ya gicuti irimo uwo yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 n’uwo yanganyijemo n’Amavubi y’abakina imbere mu gihugu ubusa ku busa.
Ku rundi ruhande, MC Alger yatangiye neza Shampiyona y’iwabo, ndetse ku kugeza ku munsi wa 11 ni yo iyoboye n’amanota 22 mu mikino umunani imaze gukina.


