Me Niyonkuru Jean Aimé yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, nyuma y’uko abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere bakamutorera manda ya kabiri.
Ni amatora yabereye i Kigali mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, yitabiriwe n’abahesha b’inkiko baturutse mu gihugu hose.
Muri iyo nteko, hatowe Inama Nyobozi y’Urugaga aho Me Niyonkuru yongeye kwegukana amajwi amushyira ku buyobozi bw’uru rugaga, akungirizwa na Me Malyse Munezero ku mwanya wa Visi Perezida, naho Me Laure Marie Florence Irambona atorerwa kuba umubitsi w’urugaga.
Nyuma yo gutorerwa ku majwi 210 nk’umukandida rukumbi, Me Niyonkuru Jean Aimé yashimiye abanyamuryango ku cyizere bongoye kumugirira.
Yijeje ko azakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere urwo rwego , anavuga ko hari intambwe imaze guterwa ariko ko hakiri byinshi byo gukora kandi byose bizagerwaho mu bufatanye.
Yavuze ko azita ku bibazo bikomeye bikigaragara mu mwuga, harimo ikibazo cy’ubwishingizi bw’indwara abahesha bafite ariko kikaba kitaratanga serivisi ku rwego babukeneyeho, ndetse n’iteka rigena ibihembo by’imirimo bakora mu kurangiza imanza rikomeje kubabera inzitizi mu iterambere ryabo, rimwe na rimwe rikaba ryabakururira mu mitego ya ruswa.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Ku itegeko rijyanye n’ibihembo by’abahesha b’inkiko turimo turakorana na Minisiteri y’Ubutabare kandi yatwemereye ko igiye kurivugurura, kandi vuba bidatinze bizajyana n’igihe tugezemo. Ubwishingizi cyane cyane bujyanye n’ubwo kwivuza tuzakomeza gushyira hamwe kugira ngo dukomeza kwivuza”.
Yakomeje avuga ko bakomeje no gushyira imbaraga mu gutsura umubano n’ibindi bigo kugira ngo abahesha b’inkiko babone akazi ku bunshi.
Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Gahonzire Myriam, yemeje ko amatora yabaye meza, mu bwisanzure no mu mucyo, anavuga ko ubwitabire bw’abahesha b’inkiko bwari buri ku rwego rushimishije.
Yashimangiye ko Minisiteri y’Ubutabera izakomeza gukorana n’uru rugaga mu kwiyubaka no guteza imbere umwuga w’ubuhesha bw’inkiko, cyane cyane binyuze mu kuvugurura amategeko arugenga arimo iteka rigena ibihembo by’imirimo y’abahesha b’inkiko, kuko ritakijyanye n’igihe ndetse n’ibiciro biri ku isoko.
Inama Nyobozi nshya yatowe igizwe na Perezida Niyonkuru Jean Aimé, Visi Perezida Munezero Malyse na Me Laure Marie Florence Irambona, aho bafatanyije n’abahesha bane batorewe guhagararira abandi ari bo Gahirwa Emmanuel, Gasore John, Mbanjeneza Isaac na Zaninka Fatina.
Abo bose batangaje ko bagiye gukorera hamwe ntawe ucikanwa mu rugamba rwo gukemura ibibazo bikigaragara mu mwuga no guteza imbere serivisi zitangwa n’abahesha b’inkiko.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda rurimo abanyamuryango hafi 500, rukaba rukomeje kugira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imanza ndetse n’ibindi byemezo by’ubutabera, bityo rukaba rukomeje gutegerezwaho byinshi ku bijyanye no kwita ku mikorere inoze, kurwanya amakosa akigaragara mu mwuga no kwimakaza ubunyamwuga n’umucyo mu kazi .



