MeganThee Stallion warembeye ku rubyiniro yasezerewe mu bitaro
Imyidagaduro Mu Mahanga

MeganThee Stallion warembeye ku rubyiniro yasezerewe mu bitaro

MUTETERAZINA SHIFAH

April 2, 2026

Umuraperikazi wo muri Amerika Megan Jovon Ruth Pete wamamaye nka Megan Thee Stallion, yatangaje ko yorohewe ndetse yanasezerewe n’abaganga agasabwa kuruhuka bihagije.

Uwo muhanzi yabigarutseho nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ko yari yarembye ari ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cya filimi mbarankuru ‘Moulin Rouge! The Musical’ cyabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agahita ajyanwa mu bitaro ikitaraganya.

Byamubayeho mu ijoro ry’itariki 31 Werurwe 2026, ubwo umukino wari ugeze hagati ari na we wari ku rubyino aza kumva ameze nabi, ajyanwa kwa muganga. Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga Megan yahumurije abakunzi be.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga Megan yabahumurije, ababwira icyateye ubwo burwayi n’igihe azagarukira ku rubyiniro ndetse n’ibyo yasabwe n’abaganga.

Yanditse ati: “Ibihe byahise byambereye isomo rikomeye cyane. Muri iyi minsi nashyize imbaraga mu kazi kanjye, narengeje ubushobozi bw’umubiri wanjye, kugeza ubwo umubiri wageze aho ukambwira uti “birahagije.” Nagize ubwo numvaga ngiye kugwa igihumure ku rubyiniro. Ngerageje gukomeza biranga.”

Megan wari ugaragaye muri iyo mikino ku nshuro ya mbere cyane ko yagiye agaragaza kuyigaragaramo byari inzozi yakabije yiseguye ku bafana be yita Hotties avuga ko abagomba ibisobanuro kuko basobanuye buri kimwe kuri we n’umwuga we.

Ati: “Bakunzi banjye (Hotties), ndashaka kubabwiza ukuri kuko muri ab’agaciro kuri njye, kandi sinshaka kubatenguha.

Nkeneye umunsi umwe gusa wo kuruhuka, kwisuganya no kwiyitaho uko bikwiye kandi nabisabwe n’abaganga.

Nzagaruka vuba ku rubyiniro ku wa Kane, mfite imbaraga, merewe neza mu mitekerereze, kandi niteguye kubaha ikigero kingana 100% by’umunezero mukwiye. Murakoze kubana nanjye no kunkunda mu bihe byose.”

Megan Thee Stallion azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Savage’, ‘WAP’ na ‘Body’. Mu 2021 yegukanye ibihembo bitatu bya Grammy Awards, birimo icy’umuhanzi mushya mwiza n’indirimbo nziza ya Rap.

Biteganyijwe ko iyo kinamico izageza tariki 17 Gicurasi 2026, kuri Al Hirschfeld Theatre, ndetse uwo muraperikazi azakomeza kugaragaramo gusa kugeza ubu ntiharamenyekana niba azahita agaruka ku rubyiniro mu minsi iri imbere.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA