Menya abaherwe batandukanye n’abakunzi babo n’abatarabigeze
Ibyamamare

Menya abaherwe batandukanye n’abakunzi babo n’abatarabigeze

MUTETERAZINA SHIFAH

June 3, 2024

Abanyarwanda bavuga ko urukundo rutagurwa ndetse rutanagurirwa nubwo hari abo usanga babifata nk’urwenya cyangwa imitoma ariko ni kenshi bikunze gushimangirwa n’imwe mu miryango y’abaherwe bamwe mu bubatse bagiye bananirwa kubana akaramata nkuko babirahiriye bikarangira batandukanye.

Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yaguteguriye amakuru ku baherwe batandukanye bo hirya no hino ku Isi batahiriwe n’urushako kandi ntacyo babuze, kuko amafaranga batunze yabafasha kubona buri cyose bifuza hamwe n’abatarabona ababakunda by’ukuri.

Umuherwe Bill Gate aheruka gutangaza ko abona iby’umubano we n’umugore we Melinda Gates bari bamaranye imyaka 27 abona bitagikunze ko bazasazana, bahisemo gutandukana buri wese agakomeza urugendo rw’ubuzima bwe wenyine.

Uyu muherwe w’imyaka 65 washinze Microsoft yasohoye itangazo ku rubuga rwe rwa X, avuga ko abashakanye impamvu y’itandukana ryabo ari ukuba batakizerana.

Aba bombi bafitanye abana batatu, barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe Jeniffer Gates, Phoeb Gates na Rory Gates.

Usibye Bill Gate, hari n’abandi baherwe bashyingiranywe ariko ntibahirwe n’urushako mu gihe hari n’abandi bakiri mu rugendo rwo gushaka abakunzi.

Mu bandi baherwe harimo Jack Dorsey, ni umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze urubuga rwa Twitter, ku myaka 43 y’amavuko ntabwo arabona umukunzi ku buryo yafata icyemezo cyo gushyingiranwa na we.

Elaine Wynn ufite inkomonko muri Amerika, ni irindi zina rizwi mu ruhando rw’abaherwe ariko utaragize amahirwe yo kubana akaramata n’uwo bashakanye, kuko yatandukanye n’umugabo we Steve Wynn mu 2009 babyaranye abana babiri, kuva icyo gihe kugeza ubu nta wundi bari babana nk’umugabo n’umugore. Kuri ubu akaba amaze kugeza imyaka 79 y’amavuko.

Alice Walton afatwa nk’umugore wa kabiri ukize ku Isi, ku myaka 72 y’amavuko iby’urushako rwe byaranze atandukana n’uwari umugabo we utavugwa amazina, batandukanye nyuma y’imyaka ibiri n’igice gusa babanye, aho babanye mu 1974. Kuva icyo gihe kugeza ubu Alice yakomeje kuba ingaragu kimwe mu bishimangira ko amafaranga yagura byose umuntu ashaka bitari urukundo. Alice azuzuza imyaka 72 y’amavuko muri uyu mwaka.

Umuherwe w’Umudage, Berggruen ni se w’abana babiri bombi bafite umwaka umwe w’amavuko, bavutse hakoreshejwe uburyo bwo guhuza intanga, aho yazihawe n’abagore babiri batandukanye, Uyu mwaka Berggruen azuzuza imyaka 60 y’amavuko.

Leslie Lee Alexander w’imyaka 77 y’amavuko ni umucuruzi w’umunyamerika akaba n’umunyemari. Ni umwe mu bashinze urugaga rw’ishyirahamwe rw’amakipe ya Basketball muri Amerika (NBA) Houston Rockets.

Alexander yatandukanye n’umugore we Née Shnapier mu 2003, amwishyura miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika zo kumufasha mu gutagira ubundi buzima.

Gina Rinehart w’imyaka 67 y’amavuko ni umuherwe wo muri Australiya, yashakanye na Greg Milton mu 1973 batandukana nyuma y’imyaka umunani kuko batandukanye mu 1981, yongera gushaka mu 1983 gusa mu 1990 aza gupfakara. Kuva icyo gihe yakomeje kuba ingaragu.

Gina Rihant

Aba baherwe bose bashimangira ko amafaranga yose waba utunze yagufasha kubona byinshi mu byo wifuza ku Isi ariko atagufasha kugura umuntu wagukunda by’ukuri, ushobora kugukunda uko uri akihanganira byose byawe bitihanganirwa na benshi.

Barggrue
Jack Dorsey
Leslie Lee Alexander

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA