Menya byinshi kuri Alubumu Inkuru y’ikimenamutwe y’Umusizi Tuyisenge
Imyidagaduro

Menya byinshi kuri Alubumu Inkuru y’ikimenamutwe y’Umusizi Tuyisenge

MUTETERAZINA SHIFAH

August 6, 2024

Umusizi Tuyisenge Olivier uzwi cyane nk’umusizi Tuyisenge yahishuye byinshi ku muzingo (Album) we yise Inkuru y’ikimenamutwe umaze imyaka igera kuri ibiri awushyize ahagaragara.

Abenshi mu bakunzi n’ababashije kumva uwo muzingo bibaza impamvu Tuyisenge yahisemo kwita umuzingo we Inkuru y’ikimenamutwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya Tuyisenge yavuze ko uwo muzingo uriho ibisigo byinshi kandi bigaruka ku ngingo benshi batekerezaho.

Ati: “Impamvu ari inkuru y’ikimenamutwe ni uko ari umuzingo uriho ibisigo byinshi kandi bigaruka ku ngingo cyangwa se inkuru abantu benshi batekerezaho bazitindaho bikaba byabashyushya umutwe, ni yo mpamvu yatumye nyita gutyo.”

Arongera ati “Ni umuzingo uriho ibisigo nise Inda, Indaya, Nkubu mpfuye, Imbwa, ntawe utibaza ku nda, imibereho y’indaya, abenshi twibaza nyuma y’urupfu rwacu uko bizagenda, ariko ntitubibonere igisubizo.”

Tuyisenge akomeza avuga ko akenshi ubona abantu bashwana bapfa ko umwe yise undi imbwa bakaba banarwana nyamara bakwiye kureba ubupfura itunga ntibayirebere mu kuba ari itungo gusa aho kugira ngo babipfe bakayigiraho .

Umuzingo Inkuru y’ikimenamutwe Tuyisenge avuga ko imaze imyaka igera kuri ibiri awushyize ahagaragara, ariko wabaga ku rubuga rucururizwaho umuziki rwa Bat Camp aho igura ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, gusa kuri ubu akaba yahisemo kuwusangiza abakunzi be ku murongo we wa Youtube.

Ati: “Icyanteye kuyiha abantu banjye bo kuri Youtube ni urukundo njye na bo dukundana, kuko byinshi nkora ni bo bampa imbaraga, kandi hari ushobora gushobora kugera kuri Youtube ariko ntashobore kubona ibihumbi 20, ntabishyizeho naba muhemukiye kandi inshuti nziza ntizihemukirana kandi njye na bo turakundana.”

Tuyisenge avuga ko uwo muzingo uriho ibisigo bigera kuri 31, byose afata nk’iby’umwihariko, kuko yabikoze yabitekerejeho.

Bimwe muri byo harimo Akabarwa, Inda, Indaya n’ibindi, ukaba ari wo muzingo we wa mbere wabanjirije indi mishinga y’ubusizi ateganya gukora.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA