Menya byinshi mu byo Zari Hassani yihanije abahungu be ku butinganyi
Imyidagaduro

Menya byinshi mu byo Zari Hassani yihanije abahungu be ku butinganyi

MUTETERAZINA SHIFAH

May 6, 2024

Umuherwekazi akaba n’umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga Zari Hassani uzwi nka Boss Lady yihanije abahungu be ko batagomba kuzakundana urukundo rwihariye n’abahungu bagenzi babo ibizwi nk’ubutinganyi.

Uyu mubyeyi w’abana batanu yabivugiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’abahungu be Quincy na Ivan Ssemwaga ubwo yashyiraga hanze amashusho (video) abibabwira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Muri ayo mashusho umuhungu wa Zari Quincy yasaga nk’uwitegura avuga ko agiye guhura n’inshuti ze bagasangira ifunguro rya nimugoroba, mu gihe uwo musore yakomezaga kumwereka ko yihuta, Zari yageregeje kumubaza niba yarigeze asangira n’umukobwa iryo funguro, amubwira ko iyo amubwira ko agiye guhura n’umukobwa atabyitaho kuko byaba atari ikibazo.

Yagize ati: “Sindigera na rimwe numva umbwira ko ugiye guhura n’umukobwa, ahubwo uhora umbwira ngo inshuti zawe, murabizi iki kiragano kiragoye kandi kirajijishije, nifuza ko wajya usohokana n’abakobwa kuko sinabibonamo ikibazo nkuko nagira ikibazo uhora usohokana n’abahungu bagenzi bawe.”

Yongeraho ati: “Gusohokana n’umukobwa ntacyo bintwaye, ni byo byiza kuri mwe, ariko ibindi byampungabanya, kuba umuntu yasohokana n’umuhungu mugenzi we ni ikintu kibi cyane.”

Yakomeje agira inama abahungu be by’umwihariko Quincy gutangira kwitegereza abakobwa akamenyana na bo, agakundana na bo mu rwego rwo guhitamo uwo bazarushinga muzima, usa neza, uberwa, ufite intekerezo ndetse ukora cyane.

Ati: “Jya kureba abakobwa, uko baba benshi kose, byanshimisha, nakwemeranya na byo, hitamo umukobwa umwe ukunze wite cyane ku bwiza bwe nibura abe afite nk’ubwanjye, azasaza nk’uku kwanjye, basazane ubwiza, bacyeye, baberwa nka njye kandi banakora cyane nk’uko mbigenza.”

Mu 2021 umuhungu wa Zari Raphael yigeze gutangariza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko yiyumvamo abahungu bagenzi be kuruta uko yakururwa n’umukobwa.

Icyo gihe yagize ati: “Mushobora kunshira imanza cyangwa mukavuga ko ntari nkwiye kumera ntya, ariko mu mutima wanjye nkururwa n’abahungu kurusha uko nakururwa n’abakobwa, kandi ntacyo kubikoraho mfite ni uko bimeze nyine.”

Nyuma y’ibyo Zari yagerageje gusobanura ko Raphael atari umutinganyi ko ndetse yatangiye gukundana n’abakobwa afite imyaka 14 kuko yasabaga amafaranga yo gusohokana umukobwa bakundanaga.

Ubwo yasozaga ikiganiro yagiranye n’abahungu be uko ari batatu, Zari yavuze ko inshingano ze nk’umubyeyi ari ukubaba hafi, agashyigikira ko atabyishimiye bizanamubabaza.

Zari Hassani asanzwe afite abana batanu, batatu yabyaranye n’umugabo we wa mbere ndetse na babiri yabyaranye n’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platinumz.

TANGA IGITECYEREZO

  • Iradukunda
    May 6, 2024 at 7:46 pm Musubize

    Ngendumva Zari Debosi Redi Arumubyeyi Uzikureragose Urikumvako Abanabe Aba Arikubaha Impanuro .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA