Menya byinshi umugabo Anita Pendo akeneye agomba kuba yujuje
Imyidagaduro

Menya byinshi umugabo Anita Pendo akeneye agomba kuba yujuje

MUTETERAZINA SHIFAH

April 25, 2024

Umunyamakuru akaba n’umuvanzi w’imiziki Anita Pendo yagaragaje byinshi mu byo umugabo wamushaka agomba kuba yujuje, ndetse anahamya ko Imana yumva amasengesho bityo na we umugabo amusengera kandi yizeye kuzamubona.

Mu biganiro bitandukanye, uyu mubyeyi w’abana babiri b’abahungu akunda kumvikana avuga ko ubukwe ari bwiza ariko kandi urugo ari cyo cy’ingenzi, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ikorera kuri murandasi ubwo yari abibajijwe.

Ati: “Ubukwe ni bwiza, ni nko kuvuga ngo imiryango itaziranye nihure imenyane, mba mbona ari ibintu byiza, gusa ubukwe si cyo cy’ingenzi, ahubwo icy’ingenzi ni urugo.”

Anita Pendo akomeza avuga ko gusengera umugabo ari ngombwa, kandi nawe amusengera, gusa ngo afite ibyo yifuza ku mugabo bazabana.

Ati: “Imana irumva kandi ngomba gusengera umugabo, kandi mfite uwo nabwiye Imana ko nshaka, agomba kuba ankunda, agomba kuba abikeneye, ashaka kubaka, kandi iyo umuntu afite gahunda yo kubaka, iyo mugeze mu bibazo mu rugo aba yabasha kwihanganira intege nke zawe, atari umunebwe.”

Agaruka ku bijyanye n’icyamufashije kwamamara ariko akaguma ari Anita usanzwe ku bari bamuzi, yavuze ko isengesho ari kimwe mu byamufashije.

Ati: “Gusenga byaramfashije cyane, biri no mu bintu bimwe bituma nshobora gufatanya ubwamamare n’ubuzima busanzwe bwanjye, ikindi biri no mu bintu byagiye bimfasha mu bihe bikomeye nagiye nyuramo ndi mu ruganda rw’imyidagaduro, ugasanga nk’ikintu cyambayeho ku bandi ni igisanzwe, ariko kuri twebwe kiba kidasanzwe, ugasanga ubaye ikiganiro cy’umwaka cyangwa umunsi, ukavuga uti ese ndabigenza gute, ubuhungiro bwanjye bwari mu Mana, n’ubu ngubu ni ko bimeze.”

Anita avuga ko umuntu umwe wo gushimira mu buzima bwe ari umubyeyi we (Nyina), kuko yabahariye ubuto bwe nyuma yo gupfusha Se, atigeze ashaka undi mugabo kandi yarapfakaye ari muto.

Uyu munyamakuru akaba umuvanzi w’imiziki ndetse n’umushyushya rugamba ukunzwe mu Rwanda no mu Karere, aherutse gutsindira igihembo cy’umunyamakurukazi w’ibiganiro by’imyidagaduro mwiza w’umwaka, mu marushanwa yitwa Ladies in Media Awards 2023, yari yahuje abaturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika, aho ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 2.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA