Mu bihe bitandukanye urukundo rukunze kugongana n’imyemerere kubera ko hari igihe abakundana bisanga badahuje amadini basengeramo, hari abatandukana abandi bagahitamo guhindura imyemerere kugira ngo bashyingiranwe.
Umuhanzi Celine Dion yaririmbye ngo urukundo rushobora kwimura imisozi (Love can move mountains) bivuze ko nta kinanira abakundana.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yabateguriye ibyamamare 5 byahinduye imyemerere yabo kubera urukundo, bagahindura bajya mu madini abakunzi babo basengeramo.
1.Christopher Roxas
Uyu mukinnyi wa filime yari umukirisitu, Christopher Roxas mu 1996 yarahinduye ajya mu idini ryitwa Iglesia Ni Cristo (INC), kugira ngo agire imyemerere imwe n’umugore we na Gladys. Abo bombi baje gushyingiranwa mu 2004 aho bari bamaze imyaka 11 bari mu munyenga w’urukundo, kuri ubu bakaba bafitanye abana bane.
2. Kapuso Yasmien Kurdi
Umukinnyi wa filimi w’umunyafilipine (Phillipine) Kapuso Yasmien Kurdi, yahinduye imyemerere ye, ava mu idini rye aba umukiristu kugira ngo abane n’umukunzi we Rey Soldevilla bashyingiranywe mu 2012.
Yasmien Kurdi yamenyekanye cyane muri filimi yitwa Love Is All I Needaho yakinaga yitwa Jena akunda umwuzukuru wa shebuja.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Yasmien yavuze ko bitari byoroshye ariko yabikoze.
Ati: “Ntibyari byoroshye kuko Mama wanjye ntiyifuzaga ko nahindura ariko nzi ikibi cyo kuba mu muryango udahuje imyemerere kuko mama ari umuyisilamu, njye na papa tukabarizwa muri Iglesia Ni Cristo, ariko nahisemo imyemerere y’umugabo wanjye abana bacu batazabura aho bajya.”
3. Freddie Aguilar
Umuhanzi umenyerewe cyane ku muziki gakondo wo muri Philipine Freddie Aguilar na we ni umwe mu bahinduye imyemerere ye, ava muri Kiliziya Gatulika ajya mu idini ya Isilamu.
Mu mwaka wa 2013, byavuzwe ko Freddie w’imyaka 60 y’amavuko yemeye kujya mu idini ya Isilamu kugira ngo ashobore gushyingiranwa n’umukunzi we w’imyaka 16 y’amavuko.
Freddie Aguilar azwi mu ndirimbo zirimo Anak, Magdalena, Ipaglalaban ko n’izindi.
4. Laide Bakare
Umukinnyi wa filimi ukomoka muri Yoruba mu gihugu cya Nigeria witwa Laide Bakare yinjiye muri Isilamu nyuma yo gutandukana n’umugabo we w’umukirisitu ubwo yiteguraga gushyingiranwa na Alhaji Tunde Orilowo, ibyatumye abenshi mu bamuzi bibaza impamvu abikoze kandi uwo mugabo yari asanzwe afite abagore benshi.
Laide Bakare yamenyekanye cyane muri filimi ye yitwa Jejele yakunzwe cyane mu Bwongereza ndetse abakunda ibitabo baramuzi ku gitabo cye yise Make Millions in 6 Months.
5. Umukinnyi wa Filimi Clarion Chukwurah
Umunyabigwi wa filimi zikinirwa muri Nollywood yabatijwe mu bahamya ba Yehova kubera ko umugabo we Anthony Boyd ariho yabarizwaga.
Mu myizerere y’Abahamya ba Yehova ntibyemewe ko umuntu uhasengera yashyingiranwa n’utari umuhamya wa Yehova, ibintu abenshi bahamije ko byaba ari yo mvano y’ibatizwa rya Clarion Chukwurah mu bahamya ba Yehova.
Anthony Boydni umugabo wa gatatu wa Clarion Chukwurah bashyingiranywe mu 2026 bakaba n’ubu bakibana.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 n’Ikigo cy’ubushakashatsi bw’ivugabutumwa Lifeway Research bwerekanye ko 44%, by’abantu bakuru bakoreweho ubushakashatsi muri Amerika babona ko imyizerere ishingiye ku idini ari ngombwa mu ishyingiranwa, ku rundi ruhande 66% bavuga ko icy’ingenzi mu rugo ari uko uba wakemuye ibyifuzo by’umubiri.