Menya icyashingiweho kigatuma Intore z’u Rwanda zandikwa mu murange w’Isi
Sobanukirwa

Menya icyashingiweho kigatuma Intore z’u Rwanda zandikwa mu murange w’Isi

MUTETERAZINA SHIFAH

December 5, 2024

Muri iki cyumweru hatangajwe inkuru y’uko Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi bitera benshi kwibaza ibigenderwaho kugira ngo umurage w’Ibihugu wandikwe ku rwego rw’Isi.

Mu gushaka kumenya neza ibigenderwaho, Imvaho Nshya yaganiriye na Kajuga Jérôme Umuyobozi ushinzwe Umuco muri Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO)

Kajuga Jérome, avuga ko mu kwandikisha Intore z’u Rwanda mu murage udafatika w’Isi hashingiwe ku bintu by’ingenzi bitandukanye.

Yagize ati: “Icya mbere gishingirwaho ni icyifuzo cya ba nyir’umurage, nyir’umurage ashobora kuba Igihugu nk’uko byagenze ku ntore, kuko intore nta muryango runaka uziyitirira n’iz’Abanyarwanda bose, ariko hari n’imirage iba yihariye agace runaka k’abantu.”

Akomeza agira ati: “Iyo nyir’umurage arebye agasanga umurage ugeze ku rwego ntagereranywa yawusangiza Isi, ategura inyandiko zirebana n’amabwiriza uwo murage ugenderaho, izirebana n’amateka yawo, uko wagiye uhererekanywa, noneho UNESCO ikareba niba uwo murage nta ndangagaciro waba ufite, uhabanye n’indi mico y’ahandi, utigisha ibintu bibusanye n’uburenganzira bwa muntu, basanga ari nta makemwa ukandikwa.”

Kajuga avuga ko kuba Intore zaranditswe mu murage udafatika w’Isi ari iby’agaciro, kuko bizatuma intore zitaguma ari amarangamutima y’Abanyarwanda gusa.

Ati: “Bivuze ko ubu Intore zigiye kuba iza buri muntu mu bihugu byose bihuriye kuri ayo masezerano, hagiye kuboneka abantu bazifotorezaho, bizamenyekanisha u Rwanda, binateze imbere ubukerarugendo.”

Yongeraho ko Intore yandikishijwe atari iyo mu itorero ry’igihugu, kuko Abanyarwanda bose ari Intore, ahubwo ko bandikishije intore yiyereka, kubera ko intore ijyana n’umugara, umwambaro wayo, umuhamirizo, ikondera, amayugi n’ibindi.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo Intore ari zo zibaye iza mbere zanditswe ku rutonde rw’umurage udafatika w’Isi, bafite gahunda y’uko buri mwaka bazajya bohereza dosiye igaragaza umurage w’u Rwanda bifuza ko wandikwa.

Ati: “Urutonde rwajyanye n’Intore rwariho Imigongo, Agaseke, Umuganura, Ingoma, ubu rero intore zaremejwe dufite icyizere ko imigongo nayo izakirwa neza mu nama itaha, turimo turategura kwandikisha umuganura, bizakomeza gutyo urutonde rugerweho.”

Kajuga avuga ko u Rwanda rukungahaye ku murage udafatika, ari yo mpamvu batangiye gahunda y’ubushakashatsi bugamije kubarura imirage idafatika iherereye hirya no hino mu Turere tugize Igihugu.

Abakiri bato barasabwa kumenya ko bafite umurage mwiza bakawirata ntibige iby’ahandi ngo bibagire iby’iwabo, kuko nkuko amakipe y’umupira agira akademi (Academy) n’amatorero atandukanye akagira uruhongore rw’ayo bagatoza aho abato bigira guhamiriza.

Icyemezo cyo gushyira Intore z’u Rwanda mu murage udafatika w’Isi, cyafatiwe mu Nteko rusange ya 19 y’Akanama gashinzwe kubungabunga umurage udafatika, irimo kubera mu gihugu cya Paraguay.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA