Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yarahiriye kuyobora manda nahya y’imyaka itanu ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, bikaba biteganyijwe ko ashyiraho Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’iminsi 15.
Perezida Kagame yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 15 na 16 Nyakanga 2024, aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu majwi ya burundu yatangaje, yemeje ko yagize 99,18%.
Mu birori byabereye kuri Sitade Amahoro, Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuba Umukuru w’Igihugu, kurinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko, kugishakira amahoro, kurinda ubusugire bwacyo, no gusigasira ubumwe nk’uko bikubye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Ni ibirori byo ku rwego rwo hejuru, byitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika 22, Abavisi Perezida 4, ndetse na Minisitiri w’Intebe babiri n’abandi Bacyubahiro.
Gushyiraho abagize Guverinoma
Ni Guverinoma nkuko bisanzwe iba igizwe na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, n’abandi bashobora kugenwa na Perezida mu gihe abona ko ari ngombwa.
Nkuko Itegeko Nshinga ribiteganya, Minisitiri w’Intebe, ashyirwaho mu minsi 15 nyuma yo kurahira agatangira manda.
Bivuze ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, azashyiraho Minisitiri w’Intebe bitarenze tariki ya 26 Kanam 2024.
Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bashyirwaho na na Perezida akabijyaho inama na Minisitiri w’Intebe.
Abo Baminisitiri, n’Abanyamabanga ba Leta bashyirwaho mu minsi 15, ikurikira ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.
Inshingano z’abagize Guverinoma
Mbere y’uko batangira imirimo, abagize Guverinoma barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika.
Abagize Guverinoma bafite inshingano zo gushyira mu bikorwa, ibyo Perezida yiyemeje gukorera abaturage.
Abagize Guverinoma ibikorwa byabo bigenzurwa na Perezida wa Repubulika ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko.
Minisitiri w’Intebe ayobora Guverinoma hashingiwe ku murongo yahawe na Perezida wa Repubulika ndetse agendera ku mategeko.
Minisitiri w’Intebe kandi afite inshingano zo kugaragaraza Inteko Ishinga Amategeko, ibikorwa Guverinoma izageza ku baturage muri manda itaha. Akaba asabwa kubigaragaza mu gihe kitarenze iminsi 30, Guverinoma itangiye akazi.