Akenshi na kenshi iyo havuzwe amarushanwa habaho utsinda n’utsindwa ni nako byagenze mu marushanwa yo kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda aho ishuri ryisumbuye rya Kagarama ryatsinzwe n’irya E.S Bumbogo bikayihesha kuzahagararira Umujyi wa Kigali ku cyiciro cya nyuma cyayo marushanwa azaba ku rwego rw’Igihugu.
Ni amarushanwa yateguwe n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo hagamijwe gushishikariza urubyiruko rwo mu mashuri y’isumbuye gukoresha Ikinyarwanda, indangagaciro no gusigasira umurage w’u Rwanda kugira ngo bihererekanwe uko ibisekuru bisimburana.
Yatangijwe ku mugoroba w’itariki 10 Gashyantare 2026, hahatanaga ibigo bibibi gusa ari byo Kagarama Secondary School yagize amanota 70 % na E.S Bumbogo akaba yarangiye E.S Bumbogo ari yo itsinze ku manota 90% ,ikazahagararira Umujyi wa Kigali ku rwego rw’Igihugu.
Mugisha Alain wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishuri ry’isumbuye rya Bumbogo mu ishami ry’imibare mudasobwa n’ubukungu (MCE) ari mu banyeshuri bari bahagarariye E.S Bumbogo yanatsindiye kuzahagararira Umujyi mu cyiciro cya nyuma kizahuza ibigo byo mu ntara zigize Igihugu avuga ko bishimiye intsinzi begukanye bayikesha gukunda ururimi rwabo no kubyaza umusaruro amahirwe ahari.
Yagize ati: “Gutsinda amarushanwa y’uyu munsi birashimishije cyane biduhaye umukoro ukomeye wo kwitegura amarushanwa yo ku rwego rw’Igihugu kugira ngo tuzahagararire neza Umujyi wa Kigali tuwutere ishema.”
Uwo munyeshuri yakomeje agaragaza ko nubwo ku ishuri ryabo hari amashami ya siyansi harimo imibare, ibinyabuzima n’ubutabire ndetse na mudasobwa gusa nta ndimi zihari ibanga ryo gutsinda barikuye ku gukunda ururimi kavukire rwabo ndetse banashimira inzego zifite uburezi mu nshingano zashyizeho gahunda y’Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga.
Ati: “Ibanga nta rindi ni ugukunda Igihugu ari nako dukunda ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda, ukakiga ukagira amatsiko y’uburyo cyandikwa kikanavugwa neza ugakora ubushakashatsi tunashimira Inteko y’Umuco yashyizeho ‘Application ya Tumenye Ikinyarwanda’ nayo yaradufashije cyane.”
Uwo munyeshuri avuga ko Ikinyarwanda basanzwe bakiga gatatu mu cyumweru mu gihe ikindi gihe bafite umwanya bajya ahari za mudasobwa bagakoresha iyo ‘Application ya Tumenye Ikinyarwanda’.
Gisubizo Erny we yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye ya Kagarama mu ishami ry’imibare, ibinyabuzima n’ubutabire avuga ko gutsindwa kwabo bitabaciye intege ahubwo babyigiyemo ko bagomba gushyiraho umwete kandi ubutaha bazabigeraho.
Ati: “Iyo utsinzwe biguha isomo, bitumye tumenya aho intege zacu nke ziri, biduteye imbaraga zo kongera imbaraga mu masono kuko ni ho twatsindiwe cyane ubutaha tuzatsinda kuko twamenye aho ikibazo kiri.”
Ibyo bigo byarushanyijwe mu byiciro bitandukanye bijyanye n’Ikinyarwanda cyimakaza umuco (ibisakuzo, ikeshamvugo, amasano, indamukanyo, Ntibavuga- Bavuga…). Aho ibibazo ku mikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda byari ku manota 50%, naho ibibazo ku murage w’u Rwanda byari bifite manota 30% mu gihe umuco w’u Rwanda n’indangagaciro zawo muri rusange, byari ku manota 20%.
Biteganyijwe ko amarushanwa ku rwego rw’Igihugu azaba muri Gicurasi 2026 mu bihembo byatanzwe harimo ibitabo by’Ikinyarwanda n’inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda.
