Iturika bikekwa ko byaturutse ku mpanuka y’umuriro w’amashanyarazi byahitanye abantu 23, abandi 11 barakomereka bari mu iguriro ryo mu Ntara ya Sonora, mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bwa Mexique.
Ibiro by’Umushinjacyaha muri Sonora byatangaje ko ibyo byabaye ku wa 01 Ugushyingo ariko bashingiye ku iperereza ry’ibanze bikekwa ko byatewe n’insinga z’amashanyarazi zari mu bubiko.
Ni mu gihe inzego z’umutekano na zo zatangaje ko ibyabaye atari igitero cyangwa igikorwa cy’urugomo cyari kigamije kwibasira abantu.
Guverineri wa Sonora, Alfonso Durazo, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko bamwe mu baguye muri iyo mpanuka ari abana bato mu gihe abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro by’Umujyi wa Hermosillo.
Yagize ati: “Nategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye ibyo byago n’ababigizemo uruhare.”
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, abinyujije ku rubuga rwa X yihanganishije imiryango yabuze ababo anizeza ubufasha no kubaba hafi.
