Meya Dusengiyumva yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Itorero ryo muri Amerika
Politiki

Meya Dusengiyumva yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Itorero ryo muri Amerika

KAYITARE JEAN PAUL

March 18, 2026

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yagiranye ibiganiro n’Intumwa David A. Bednar, Umuyobozi w’Itorero ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika rizwi nka Church of Jesus Christ of Latter-day Saints.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubinyujije ku rubuga rwa X, bwatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku gushyira imbaraga mu bufatanye by’umwihariko mu burezi no kongerera ubushobozi urubyiruko.

Umujyi wa Kigali ukomeza uvuga ko impande zombi zemeranyijwe kubyaza amahirwe y’ahazaza mu guhangira akazi urubyiruko binyuze mu mirimo itandukanye.

David A. Bednar, Umuyobozi w’Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yaherekejwe n’itsinda ry’abanyetorero aho bakomeje gusura inzego zitandukanye mu Rwanda.

Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints icyicaro gikuru cyaryo giherereye mu Mujyi wa Salt Lake muri Leta ya Utah muri Amerika.

Nk’uko iri dini ribivuga, kugeza mu mwaka wa 2024 rifite abayoboke barenga miliyoni 17.5, muri bo abarenga miliyoni 6.8 batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri dini rinatangaza ko rifite abamisiyoneri b’abakorerabushake barenga 109,000 ndetse n’insengero zirenga 200 zubatswe ku buryo bwihariye.

Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints ryashinzwe na Joseph Smith ku itariki 06 Mata 1830, mu Burengerazuba bwa New York.

Mu nzozi za Smith kwari ugushaka gushyiraho Yeluzalemu nshya mu Majyaruguru ya Amerika bityo ikitwa Zion. Mu 1831, itorero ryimukiye ahitwa Kirtland muri Leta ya Ohio.

Amafoto: CoK

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA