Michelle Yeoh yahumurije abanyempano bafite inzozi badakomoka ahakomeye
Ibyamamare

Michelle Yeoh yahumurije abanyempano bafite inzozi badakomoka ahakomeye

MUTETERAZINA SHIFAH

February 20, 2026

Umukinnyi wa Filime ukomoka muri Malaysia, Michelle Yeoh yasabye abantu kudacibwa intege n’aho bakomoka haciriritse ngo bumve ko inzozi zabo zitaba impamo kuko akenshi aho utangirira hatagena aho uzagera ashimangira ko ari umuhamya wo kubihamya.

Yabigarutseho mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kumuha inyenyeri y’icyubahiro izwi nka ‘Hollywood Walk of Fame’ nyuma y’imyaka isaga 40 amaze atanga umusanzu we muri sinema mpuzamahanga.

Asobanura uko urugendo rwe rwari rumeze Michelle Yeoh yagaragaje ko atiyumvishaga ko ibyo Bigwi yabigeraho mu minsi ya vuba.

Ati: “Birandenze, birasa n’inkuru idasanzwe sindabyumva neza gusa ndanezerewe cyane, urugendo rwanjye nk’umukobwa ukomoka muri Malaysia wari ufite inzozi zo kurabagirana muri sinema ya Hollywood byari bigoye kuko byasabaga guhangana n’imbogamizi zirimo n’ivangura.”

Arongera ati: “Hari igihe nibajije niba aho ndi ari ahanyaho cyangwa narayobye, kuva muri Malaysia kugera hano mpagaze aka kanya ntabwo yari igororotse, ariko mbaye urugero rwiza rw’uko aho watangiriye atariho hagena aho uzagera. Ntuzaharike inzozi zawe uciwe intege n’aho ukomoka.”

Akomeza ashimira abenshi mu bamufashije muri urwo rugendo, abiganjemo abayobozi ba filime bamuhaye amahirwe yo gukina bakamutoza ndetse n’abagize umuryango we.

Ati: “Iyi nyenyeri iriho izina rimwe, ariko ihagarariye abantu benshi bagize uruhare muri uru rugendo, nabanje gufatwa nk’umukinnyi wa filime z’imirwano gusa.

Ariko abayobozi ba filime bampaye amahirwe yo kugaragaza ibindi nshoboye, urukundo rw’ababyeyi banjye n’abavandimwe rwanteye imbaraga muri uru rugendo mwese ndayibatuye.”

Michelle Yeoh ahawe iyo nyenyeri nyuma y’amaze amezi atanu asuye u Rwanda ubwo yitabiraga ibirori byo kwita abana b’ingagi amazina wabereye mu kinigi tariki 05 Gashyantare 2025, icyo gihe yise umwana w’ingagi ‘Rwogere’ bisobanura kumenyekana cyane.”

Inyenyeri ‘Hollywood Walk of Fame’ itangwa hagendewe ku ki?

Inyenyeri ya Hollywood Walk of Fame’ ihabwa abantu cyangwa amatsinda bagize uruhare rukomeye kandi rurambye mu myidagaduro, mu byiciro bitanu birimo Sinema,abanyamakuru b’ibiganiro bikomeye kuri Television, indirimbo, ikinamico zikinnwe mu buryo nserukarubuga (Live Theatre Performance).

Uwo mugore ukomoka muri Malaysia yabereye abandi banya-Aziya irembo n’ikiraro mu bijyanye no gukina filime mu ruganda rwa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Hollywood) ndetse yigeze gushyirwa mu bavuga rikumvikana ku ruhando mpuzamahanga.

Uretse Michelle Yeoh abandi bakinnyi ba filime bahawe izo nyeyeri barimo Marilyn Monroe, umuhanzi Michael Jackson,Walt Disney, Audrey Hepburn, Oprah Winfrey n’abandi.

Michelle Yeoh yahawe inyenyeri ye tariki 18 Gashyantare 2026, mu birori byabereye kuri 6 927 Hollywood Boulevard i Los Angeles muri Leta ya California, yahawe iya 2 836 muri Hollywood Walk of Fame, ikurikira iya 2 835, yaherukaga guhabwa umukinnyi wa filime w’Umutaliyani Franco Nero tariki 27 Mutarama 2011.

Michelle Yeoh yatuye inyenyeri yahawe umuryango we avuga ko wateye imbaraga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA