Michiel Mouris yegukanye Umudali wa Zahabu muri ITT y’abahungu batarengeje imyaka 19
Siporo

Michiel Mouris yegukanye Umudali wa Zahabu muri ITT y’abahungu batarengeje imyaka 19

SHEMA IVAN

September 23, 2025

Umuholandi Michiel Mouris yegukanye Umudali wa Zahabu mu gusiganwa n’ibihe (ITT) ya Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bahungu batarengeje imyaka 19, nyuma yo gukoresha iminota 29 n’amasegonda 7.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ku nshuro ya 98, aho hakinnye ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19 basiganwa n’igihe buri wese ku giti cye.

Umunyarwanda Byusa Pacifique ni we wabimburiye abandi mu guhaguruka mu isiganwa rya ITT y’Ingimbi batarengeje imyaka 19.

Uyu mukinnyi yakoresheje iminota 34 n’amasegonda 34 asoreza ku mwanya wa 53, ni mu gihe Ishimwe Brian yasoreje ku mwanya wa 55 nyuma yo gukoresha iminota iminota 34 n’amasegonda 59.

Isiganwa ryegukanywe n’Umuholandi Michiel Mouris wegukanye Umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere mu isiganwa rya ITT rya Shampiyona y’Isi mu cyiciro cy’abahungu bari munsi y’imyaka 19.

Mouris w’imyaka 18 wari wakinnye muri iki cyiciro mu 2024 i Zurich, yakoresheje iminota 29 n’amasegonda 7, arusha Umunyamerika Ashlin Barry wa kabiri amasegonda atandatu ndetse n’Umubiligi, Seff van Kerckhove wa gatatu, amasegonda umunani.

Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, hakinwa umunsi wa kane, ahazakina amakipe [Time Time Trial- TTT]; abagabo bavanze n’abagore, ku ntera y’ibilometero 41,8 guhera saa saba na 45.

Ni isiganwa rizitabirwa n’amakipe 19, aho buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi batandatu barimo abagabo batatu n’abagore batatu.

Ikipe y’u Rwanda izaba igizwe na Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette.

Michiel Mouris ni we mukinnyi wa mbere ku Isi mu gusiganwa n’ibihe mu bakobwa batarengeje imyaka 19
Pacifique Byusa ni we wabimburiye abandi mu bahungu guhaguruka kuri BK Arena berekeza kuri KCC
Abakinnnyi batatu bahize abandi mu ngimbi
Michiel Mouris ntiyorohewe n’imisozi yo muri Kigali
Michiel Mouris yegukanye umudali wa zahabu muri ITT y’abahungu batarengeje Imyaka 19
Umunyamerika Ashlin Barry yabaye uwa kabiri
Nyanza ya Kicukiro abakunzi b’amagare bari benshi cyane
Kimironko naho bitabiriye ari benshi iri siganwa ribereye bwa mbere muri Afurika

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA