Micky na Ag Promoter basezeranye mu mategeko
Imyidagaduro

Micky na Ag Promoter basezeranye mu mategeko

MUTETERAZINA SHIFAH

November 27, 2025

Umukinnyi wa filimi Mukobwajana Asifiwe, uzwi cyane ku izina rya Micky, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Agiraneza Pacifique, uzwi nka Ag Promoter na we umenyerewe mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge nyuma y’iminsi mike aba bombi batangaje itariki y’ubukwe.

AG Promoter aherutse kwambika impeta y’urukundo Micky amusaba ko yazamubera umugore mu birori byabereye ku i Rebero tariki 9 Ugushyingo 2025.

Amakuru ahari avuga ko aba bombi batangiye gukundana mu 2024, icyakora ntibihutira ku bigaragaza mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ni urukundo rwakunze gutegwa iminsi kuri bamwe ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko Micky yari atandukanye na Captain Regis bari banasanzwe bakinana filimi.

Ag Promoter na Micky basezeranye mu Murenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA