MIFOTRA yagaragaje ibyiza byo kwitabira Siporo Rusange
Siporo

MIFOTRA yagaragaje ibyiza byo kwitabira Siporo Rusange

KAYITARE JEAN PAUL

August 3, 2024

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, yamenyesheje abakozi bo mu nzego za Leta zitandukanye ndetse n’abikorera ko kwitabira siporo rusange bituma umukozi atanga umusaruro mu kazi.

Kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2024, mu Mujyi wa Kigali hazabera siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yagize iti: “Turarikiye abakozi ba Leta n’abikorera ‘Car Free Day’ yo kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024.

Imyitozo ngororamubiri iturinda indwara, tukagira ubuzima bwiza, tugatanga umusaruro mu kazi.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bumaze iminsi bukangurira urubyiruko kwitabira siporo rusange kugira ngo bashobore kubaka umubiri.

Ubutumwa bw’Umujyi wa Kigali buri ku rubuga rwa X, bugira buti: “Ntimuzabure, nimuze tubikore muri Car Free Day yo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024.”

Umujyi wa Kigali wavuze ko Abanyakigali hamwe na Car Free Day gahunda ari ukugira ubuzima buzira umuze.

Ni siporo imaze kumenyerwa ko iba inshuro ebyiri mu kwezi. Yitabirwa n’abantu batandukanye ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi ndetse no ku Cyumweru cya gatatu cy’ukwezi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA